AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hagiye gushyirwa hanze uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashisha amakuru atangwa n’ibyogajuru ku buhinzi

Yanditswe Jun, 29 2022 13:06 PM | 77,722 Views



Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe isanzure, ruvuga ko mu gihe cya vuba rugiye gushyira hanze uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashisha amakuru atangwa n’ibyogajuru ku buhinzi.

Ruvuga ko ibi biri mu rwego rwo guteza imbere uru rwego rukorwamo n’abasaga 70% by’Abanyarwanda, ku buryo azajya yifashishwa n’inzego z’ubuhinzi mu kongera umusaruro w’uru rwego rugize 23% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

U Rwanda ruri mu bihugu 10 byo kuri uyu mugabane wa Afurika bifite ibyogajuru mu isanzure, ndetse akaba ari kimwe mu bihugu byatangiye kwifashisha amakuru y’ibyogajuru mu buhinzi.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe isanzure ruvuga ko rwatangiye kureba uburyo amakuru atangwa n’ibyogajuru yabyazwa umusaruro mu nzego zinyuranye, zirimo n’ubuhinzi bugize 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibya tekinike muri Rwanda Space Agency, Kwizera George avuga ko barimo kunononsora uburyo bw’ikoranabuhanga ry’ibyogajuru rizajya ryifashisha amakuru yo mu isanzure ajyanye n’iby’ubuhinzi, ku buryo azajya ahabwa inzego z’ubuhinzi mu rwego rwo guteza imbere uru rwego rukorwamo n’abasaga 70% by’Abanyarwanda.

Umuhinzi wabigize umwuga, Nsengiyumva Francois avuga ko aya makuru ku buhinzi bwabo baba bayakeneye cyane ku buryo bamenya ikigero cy’inyongeramusaruro bakoresha, ndetse n’ikigero cy’uburumbuke bw’ubutaka bityo begushora byinshi bituma umusaruro wabo uhenda ku isoko.

Visi Perezida wa kabiri w’Urwego rw’Abikorera, Aimable Kimenyi avuga ko nk’abikorera bazafatanya n’Urwego rw’U Rwanda rw’isanzure mu gukora igicuruzwa gikorewe mu gihugu gishobora no gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe kuvugurura ubuhinzi, Octave Semwaga avuga ko hari amwe mu makuru batangiye guhabwa n’ibyogajuru ashingirwaho mu gufata ingamba ku myunzure, amapfa n’ibindi ku buryo ubu buryo burimo guhimbwa buzarushaho kubunganira

Usibye urwego rw’ubuhinzi, Rwanda Space Agency irimo gukora uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye burimo n’ubwerekana intera iri hagati y’ibikorwaremezo, ku buryo ubu buryo bugaragaza urugendo umuturage akora agiye gushaka serivisi z’itandukanye ndetse ni uburyo imiturire igenda yaguka binyuze mu makuru akubiye mu mafoto atangwa n’ibi byogajuru biri mu isanzure.


Bosco Kwizera 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama