Yanditswe Dec, 05 2021 11:51 AM | 78,390 Views
Mu Rwanda hagiye gushyirwaho integanyanyigisho n'amashuri yihariye ku
bana bavukana ubumuga bwo mu mutwe, mu rwego rwo kubarinda bimwe mu bibazo
bahuraga nabyo birimo no kugwingira mu mitekerereze
Musabe Edwige uyobora umwe mu miryango yita kubana bavukanye ubumuga
nk'ubu, avuga ko icyo aba bana babura ngo bajyere aho abandi bajyera ari
uburezi n'ubuvuzi bujyanye n'igihe isi ijyezemo
Avuga ko "Mu bindi bihugu bariya bana barangiza za Kaminuza, bakurikira program yitwa specialise noneho bakarangiza kaminuza, bagasaba akazi bakanakora na guverinoma zigashishikariza abakoresha guha akazi umuntu ufite ubumuga, niba bashobora kubikora natwe twabishobora."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ingabire Assumpta avuga ko harimo gutekerezwa byinshi birimo n'ishuri mu kwita kuri aba bana.
"Rishobora kurenga ishuri rimwe ariko
icy'ingenzi ni ugushyiraho integanyanyigisho, uburyo boroherezwa mu kuba
bakwiga, ku buryo n'undi wese yashinga iryo shuri cyangwa icyo kigo akurikije
gahunda ya leta yo korohereza aba bana."
Uyu muyobozi avuga kandi ko leta irimo gutekereza uko korohereza abavukana ikibazo cy'indwara z'umutima zikomoka kuri ubu bumuga bakunze kugaragaza ko kwivuza, bibagora bitewe n'uko abaganga babaga izo ndwara bakiri bake mu Rwanda kandi imwe mu miti bakenera ikaba ihenda cyane.
Mu Rwanda buri mwaka havuka bana bafite uburwayi bwo mu bwoko bwa downsyndrom bagera ku 12,000, ababarirwa muri kimwe cya kane cyabo baba bafite indwara y'umutima.
Jean Paul Maniraho
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru