Yanditswe Sep, 23 2019 08:37 AM | 6,990 Views
Urubyiruko
rwahanze udushya mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu by'inganda rusaba ko inzego
zibishinzwe zabafasha kugira ngo imishinga yabo itazajya ihama mu bitekerezo.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yemereye urubyiruko rwitwaye neza mu guhanga
imishinga myiza ubufasha mu kureba uko yabyazwa umusaruro.
Ikigo cy'ubushakashatsi n'iterambere ry'inganda (NIRDA) cyateguye amarushanwa y'imishinga ijyana n'ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu nganda, yamaze iminsi 3, yitabiriwe n'abagera ku 100 bibumbiye mu matsinda 37.
Muri ayo matsinda hatoranyijwemo 6 agaragaza imishinga ifatika kuruta iyindi.
Itsinda rimwe ryakoze umushinga wo gutara ibitoki bigahira igihe umwenzi abishakiye abikurikirana mu ikoranabuhanga, irindi tsinda rikora uburyo bwo kukumira impanuka ya gazi mu gihe bayiketekesheje.
Abahagarariye ayo matsinda yombi bifuza
kubona ubufasha ngo imishinga yabo idahama mu bitekerezo:
Uwase Aimée, uhagarariye Smart Urwina yagize ati ''Twakoze imashini ijyamo ibitoki ikabihisha mu gihe cy'iminsi 5, kandi ikabihisha mu buryo bw'ikoranabuhanga rigezweho. Ku buryo uruganda rwose rugeragerageza kubikoresha kuko habasha gupima ibituma ibitoki bishya. Twe tubona nka MINICOM na NIRDA bakomeza kutuba hafi kuko uko dushaka gushyira uyu mushinga mu bikorwa buraturenze.''
Niyigena Ernest, uhagarariy Tka utuje yagze ati ''Twakoze tekinologi irinda inkongi za gazi, ikaba yafasha n'abantu bakwirakwiza gazi mu baturage kuba bagenzura imicururize ya gazi. Icyo tuba twifuza ni uko hajyaho ibigo nk'ibi byafasha imishinga nk'iyi ng'iyi kugera mu isoko.''
MInisitiri w'Ubucuruzi n'iInganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko guhuza abo bashakashatsi bato ari intambwe ikomeye, ariko nyuma hakazabaho ubufatanye n'izindi nzego kugira ngo imishinga bagaragaje izavemo ishoramari:
Yagize ati ''Iyo udushya (innovations) tudakurikiranwe tuguma aho bikitwa udushya ariko ntitwifashihswe mu nganda cyangwa muri businness. Aha ni ho dushaka gushyira imbaraga dufatanyije na NIRDA, RDB, RISA, kugira ngo dukurikirane imishinga ifite icyerekezo cyo kuvamo business.''
Muri iyo mishinga 6 yatoranyijwe, Itsinda rya mbere ryakoze umushinga witwa Smat Urwina ryahembwe miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, andi matsinda agenda ahembwa miliyoni 1. Ayo matsinga uko ari 6 kandi, azakurikiranwa n'ikigo NIRDA mu rwego rwo kurushaho kunoza iyo mishinga yabo.
Inkuru mu mashusho
Umushinga Smart Urwina ni wo wabaye uwa mbere
John BICAMUMPAKA
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
1 hour
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
2 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
4 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru