Yanditswe Jun, 01 2023 18:22 PM | 83,093 Views
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) iratangaza ko hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza.
Ukwezi kurashize u Rwanda ruhuye n'ibiza byibasiye cyane Intara y'Amajyaruguru, iy'i Burengerazuba n'Amajyepfo ku wa 2-3 Gicurasi.
Usibye ubuzima bw'abantu, hanangiritse ibikorwaremezo n'imitungo y'abaturage, haniyongeraho n'abagicumbikiwe mu nkambi bitewe n'uko inzu zabo zasenyutse cyangwa aho batuye hakaba hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu bantu basaga ibihumbi 20 bari bacumbikiwe mu masite 93 ku ikubitiro, hasigaye gusa abagera ku bihumbi 7600 bari mu masite 25.
Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi Madamu Kayisire Marie Solange avuga ko hamaze gukusanywa miliyoni 800Frw zatanzwe ngo zigoboke abahuye n'ibizi; ashimangira ko ibikorwa byo kubitaho mu buryo bwose bushoboka bikomeje kuko intego ari uko basubizwa mu buzima busanzwe.
Isesengura rigaragaza ko hari ibyangijwe n'ibiza bizasanwa mu gihe cyihutirwa, igiciriritse n'ikirambye aho muri rusange hakenewe miliyari 296Frw, by'umwihariko amafaranga azakoreshwa mu kubakira abagicumbikiwe batishiboye asaga miliyari 30Frw.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Jean Claude Musabyimana yizeza ko igihugu kizakora ibishoboka byose kugirango kibonere amacumbi abayakeneye kandi ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Inzego zitandukanye zashimangiye ko ibyiciro byose by'abacumbikiwe mu masite y'abakuwe mu byabo n'ibiza bitabwaho: harimo abana bato bashyiriweho amarerero abitaho, abagore batwite, abanyeshuri, abafite ubumuga n'abakuze n'abafite indwara zihariye, aho muri rusange ibikorwa byo kwita kuri aba baturage bakuwe mu byabo n'ibiza bitwara miliyoni zisaga 100Frw ku munsi.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ku bimaze gukorwa na Guverinoma mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'ibiza byo mu ijoro ryo ku wa 2-3 Gicurasi. Photo: RwandaOGS
Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi Madamu Kayisire Marie Solange avuga ko hamaze gukusanywa miliyoni 800Frw zatanzwe ngo zigoboke abahuye n'ibizi. RwandaOGS
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru