Yanditswe Sep, 05 2020 15:10 PM | 153,307 Views
Umujyi wa Kigali wagaragaje igishushanyo mbonera kivuguruye kitezweho kuzayobora iterambere ry'ubukungu n'imibereho y'abaturage mu myaka 30 iri imbere kikazafasha abafite amikoro macye bakundaga kwimukira abifite kubana nk'abaturanyi muri uyu mujyi uzaba utuwe na miliyoni hafi enye mu 2050.
Umurwa w'u Rwanda, Kigali, amateka y'uyu mujyi ahera mu 1907 ahitwa Cyahafi yari ituwe n'abantu 10. Umujyi uraguka kugeza mu 1962 ubwo wagirwaga umurwa mukuru w'u Rwanda.
Kuri ubu Kigali ituwe n'abaturage miliyoni imwe n'ibihumbi 600, mu myaka 30 iri imbere uyu mujyi biteganyijwe ko uzaba utuwe na miliyoni 3 n'ibihumbi 800 kandi ubuso bwawo ntibuzahinduka buzakomeza kuba km² 731.
U Rwanda rwahisemo guha isoko Sosiyete yo muri Singapore yitwa Surbana Jurong Group ngo ishushanye uko Kigali yazaba isa mu 2050, uyu munsi nibwo hamuritswe uko Kigali izaba isa, hashingiwe kuko hakorwa iki gishushanyo mbonera.
Solange Muhirwa ashinzwe imiturire n'igenamigambi ry'umujyi wa Kigali, yavuze ko ibitekerezo by'abaturage byashingiweho mu kuvugurura iki gishushanyo.
Ati ''Twakiriye ibitekerezo bitandukanye hakoreshejwe za SMS, whatsapp, email, hari na komite twari twarashyizeho ku rwego rw'umudugudu kuko hari abantu batabasha kwandika kuri whatsapp cyangwa kuba yanahamagara ku Mujyi wa Kigali ngo atange igitekerezo cye, yabaga ari komite igizwe n'abantu batatu noneho bakabizana tukabasha kubisesengura tugakorana n'itsinda ribishinzwe bakadufasha guhuza icyifuzo cy'umuturage ndetse na politiki ya Leta ariko nanone tutibagiwe politiki ya Leta y'umuturage ku isonga.''
Ijambo ry'umuturage ryahawe agaciro gakomeye mu kugena isura ya Kigali mu myaka 30 iri imbere.
Muri iki gishushanyo mbonera umuturage utuye mu kajagari azatanga ubutaka bwe abuhe umushoramari maze abwubakemo umuturirwa, hanyuma muri wa muturirwa nyir'ubutaka ahabwemo igice cy'inzu gifite agaciro kangana n'ubutaka bwe bityo bimuhe gukomeza gutura mu mujyi wa Kigali kandi atuye neza.
Iki gishushanyo mbonera kandi kizafasha abatishoboye batuye Kigali kubona amacumbi, nk'ubu 58% by'abatuye Kigali binjiza ku kwezi amafaranga atageze ku bihumbi 100 aba bazafashwa kubona amacumbi meza.
Muri iki gishushanyo mbonera kandi si ngombwa ko niba ugiye kubaka inzu igerekeranye 'etage' uyubakira rimwe ngo irangire, ushobora kubaka inzu yo hasi, ukisuganya wabona amafaranga cyangwa umwanya ukongeraho ukubaka indi nzu hejuru yayayindi gutyo gutyo kugeza yuzuye, gusa ibi birasaba kuba warabanje hasi umusingi wabasha kwikorera izo nzu zigerekeranye.
Si ngombwa kandi ko wubaka inzu yo guturamo maze ku ruhande ukahubaza ibiro cg inzu y'ubucuruzi, kuri ubu ushobora kubaka inzu ukayituramo, ukayicururizamo, ukayishyiramo ibiro cg ikindi ni uburyo bwita 'mixed use'
Minisitri w'Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete asanga hari mpinduka zikomeye iki gishushanyo kizazana ku ishusho y'imibereho y'abatuye Kigali.
Ati ''Urabona nko mu Mujyi wa Kigali akenshi wasangaga nka ninjoro nta bantu bahari, bimukiye za Remera bimukiye n'ahandi kuko aha cyane cyane inyubako zaho zari zigenewe ibiro, ubucuruzi zigenewe n'ibindi ariko ugasanga nta bantu batuye hano ugasanga uyu mujyi nijoro urakonje ariko ugasanga mu nkengero za central business zimeze neza ziracuruza n'abantu baragenda barakora, amanywa n'ijoro. ibi bizafasha Abanyarwanda gutura kandi noneho bigatuma batagomba buri gihe gufata imodoka kugira ngo bajye kugura ikintu runaka. hari ibintu byinshi cyane byagiye bihinduka nka zoning, na systems zindi z'uburyo ubona ibyangombwa, ikoranabuhanga n'ibindi ahangaha turabona ko hari flexibility nini ifasha.''
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko iki gishushanyo mbonera ari intambwe nziza itewe gusa isaba uruhare rwa buri wese mu kugena Kigali ikwiye abayituye.
Ati "Ubwo akajagari, imyubakire idasobanutse mu kavuyo ni ugusaba inzego zitandukanye ariko cyane cyane abaturage tukabisezeraho hanyuma umujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo bwose bugafasha kugira ngo ibyo byose byari bitanoze bijye mu buryo ubwo buryo nta bundi ni iki gishushanyo kigomba kubahirizwa.''
Umujyi wa Kigali uzaba utuwe na miliyoni 3 n'ibihumbi 800 mu 2050, ukeneye inzu zirenga ibihumbi 859 zizahaza uwo mubare w'abanya-Kigali mu myaka 30 iri imbere.
Ukeneye amakuru yimbitse ku gishushanyo mbonera kivuguruye cy'umujyi wa Kigali wasura urubuga rwa internet:
Paul RUTIKANGA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru