Yanditswe Nov, 25 2022 18:12 PM | 354,894 Views
Kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda
hatangijwe urubuga rw'ikoranabuhanga
ruzajya rufasha abantu kubona amakuru ajyanye n'amategeko n'imikirize y’imanza ruzafasha
mu guteza imbere ubutabera.
Uru rubuga rushya rw'ikoranabuhanga ruzajya rufasha abantu bose kubona amakuru ajyanye n'amategeko n'imikirize y'imanza zitandukanye rwitezweho gufasha abaturage n'inzego zitandukanye gusobanukirwa ibijyanye n'amategeko.
Perezida wa Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'amategeko Mukantaganzwa Domitille avuga ko uru rubuga ruzafasha abaturage n'inzego zitandukanye.
Perezida w'urukiko rw'Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo avuga ko gushyiraho uru rubuga ari intambwe nziza itewe mu guteza imbere ubutabera ariko kandi asaba inzego z'ubutabera kujya zitanga amakuru yose ajyanye n'ubutabera binyuze kuri uru rubuga no kuruvugurura kugira ngo imikorere yarwo ige ijyana n'igihe.
Biteganyijwe kandi uru rubuga ruzashyirwaho n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye agera kuri 300 kuko abaturage baba bafite uburenganzira bwo kumenya ibijyanye n'ayo masezerano.
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru