Yanditswe Nov, 25 2022 18:12 PM | 354,520 Views
Kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda
hatangijwe urubuga rw'ikoranabuhanga
ruzajya rufasha abantu kubona amakuru ajyanye n'amategeko n'imikirize y’imanza ruzafasha
mu guteza imbere ubutabera.
Uru rubuga rushya rw'ikoranabuhanga ruzajya rufasha abantu bose kubona amakuru ajyanye n'amategeko n'imikirize y'imanza zitandukanye rwitezweho gufasha abaturage n'inzego zitandukanye gusobanukirwa ibijyanye n'amategeko.
Perezida wa Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'amategeko Mukantaganzwa Domitille avuga ko uru rubuga ruzafasha abaturage n'inzego zitandukanye.
Perezida w'urukiko rw'Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo avuga ko gushyiraho uru rubuga ari intambwe nziza itewe mu guteza imbere ubutabera ariko kandi asaba inzego z'ubutabera kujya zitanga amakuru yose ajyanye n'ubutabera binyuze kuri uru rubuga no kuruvugurura kugira ngo imikorere yarwo ige ijyana n'igihe.
Biteganyijwe kandi uru rubuga ruzashyirwaho n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye agera kuri 300 kuko abaturage baba bafite uburenganzira bwo kumenya ibijyanye n'ayo masezerano.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abarwanya ruswa mu nkiko kongera umurego
Nov 18, 2022
Soma inkuru
Abacamanza b'urukiko rw'ikirenga n'urw'ubujurire bari mu mwiherero
Mar 30, 2022
Soma inkuru
I Kigali harabera inama ya 5 y’ihuriro ry’abaperezida b’inkiko z’ikirenga mu ...
May 11, 2021
Soma inkuru