Yanditswe Oct, 30 2017 15:17 PM | 3,905 Views
Ihuriro ry’ibigo by’Ubwiteganyirize muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ECASSA, risanga kuba ibihugu bidahuje amategeko arebana n'imitangire y'amafaranga y’ubwiteganyirize bw'abakozi ari imbogamizi ku bakoreye mu bihugu bitari ibyabo kwishyurwa uko bikwiye.
Bimwe mu bihugu birimo n'u Rwanda byishyura amafaranga y'ubwiteganyirize hakurikijwe ayo umuntu yiteganyirije, ni mu gihe mu bindi bihugu umuntu yishyurwa ayo yiteganyirije hakurijwe inyungu ayo mafaranga yabyaye.
Umuyobozi w'Ikigo cy' Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Jonathan Gatera avuga ko ariyo mpamvu abanyarwanda bakoreye mu Burundi bahuye n'imbogamizi mu gihe cyo kwishyurwa ayo biteganyirije.
Abanyarwanda bagera ku 1800 nibo bagombaga kwishyurwa inyungu z'imisanzu y'ubwiteganyirize bw'iza bakuru bakoreye mu gihugu cy'u Burundi guhera mu 1969 kugeza 1994. Leta y'u Burundi mu Kwakira mu mwaka 2013 yaje koherereza iy'u Rwanda amafaranga angana na miliyoni 139 kugira ngo hishyurwe aba bari barayikoreye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru