Yanditswe Mar, 28 2017 09:51 AM | 1,322 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame, avuga ko igihe kigeze ngo umubano hagati y'amerika na Afurika uhinduke, aho ngo umubano ukwiye gushingira ku cyerekezo cya Afurika.Ibi umukuru w'igihugu yabivugiye mu kiganiro yatanze i Washington (USA), ihuriro rihuza abayobozi batandukanye bo muri Amerika,Uburayi na Afurika, mu kungurana ibitekerezo harebwa ejo hazaza, Atlantic Council, Center For Africa.
Atlantic Council, Center For Africa, ni akanama kagamije gufasha Amerika n'uburayi guhindura umubano wabyo na Afurika, hagamijwe gutezwa imbere umubano ushingiye ku kubaka ubufatanye n'ubuhahirane n'ibihugu by'afrika no kuzamura ubukungu n'umusaruro ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yerekanye ko icyerezo cya Afurika kiri kuzamuka, n’ubwo ko hari uturere turi gutera imbere kurusha utundi, Afurika irashaka gutera imbere bigendeye ku guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga no guteza imbere imiturire.
Muri iki kiganiro kandi umukuru w'igihugu yavuze ko Afurika igeze aho gutekereza kucyagerwaho, habayeho ko Afurika na Amerika bikoreye hamwe, kubw'inyungu za bose, aho afrika igomba kureka gutekereza ko izakomeza guhabwa ubufasha n'ubutabazi, ahubwo ikibanda ku buhahirane n'ubufatanye butanga umusaruro.
Atlantic Council yashinzwe mu mwaka wa 1961, igamije guteza imbere ubuhahirane hagati y'amerika n'uburayi.
Ariko mu mwaka wa 2009 nibwo hagiyeho ishami rya Afurika, Atlantic Council, Center For Africa, kugira ngo ubwo buhahirane bw'uburayi n'amerika, n'afrika igiremo uruhare hagamijwe iterambere rya bose.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru