AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Harageze ko umubano wa Afurika na Amerika ushingira ku cyerekezo cya Afurika

Yanditswe Mar, 28 2017 09:51 AM | 1,322 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame, avuga ko igihe kigeze ngo umubano hagati y'amerika na Afurika uhinduke, aho ngo umubano ukwiye gushingira ku cyerekezo cya Afurika.Ibi umukuru w'igihugu yabivugiye mu kiganiro yatanze i Washington (USA), ihuriro rihuza abayobozi batandukanye bo muri Amerika,Uburayi na Afurika, mu kungurana ibitekerezo harebwa ejo hazaza, Atlantic Council, Center For Africa. 

Atlantic Council, Center For Africa, ni akanama kagamije gufasha Amerika n'uburayi guhindura umubano wabyo na Afurika, hagamijwe gutezwa imbere  umubano ushingiye  ku kubaka  ubufatanye n'ubuhahirane n'ibihugu by'afrika no kuzamura ubukungu n'umusaruro ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yerekanye ko icyerezo cya Afurika kiri kuzamuka, n’ubwo ko hari uturere turi gutera imbere kurusha utundi, Afurika irashaka gutera imbere bigendeye ku guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga  no guteza imbere imiturire.

Muri iki kiganiro kandi umukuru w'igihugu  yavuze ko Afurika igeze aho gutekereza kucyagerwaho, habayeho ko Afurika na Amerika  bikoreye hamwe, kubw'inyungu za bose, aho afrika igomba kureka gutekereza ko izakomeza guhabwa ubufasha n'ubutabazi, ahubwo ikibanda ku buhahirane n'ubufatanye  butanga umusaruro.

Atlantic Council yashinzwe mu mwaka wa 1961, igamije guteza imbere ubuhahirane hagati y'amerika n'uburayi.

Ariko mu mwaka wa 2009 nibwo hagiyeho ishami rya Afurika, Atlantic Council, Center For Africa, kugira ngo ubwo buhahirane bw'uburayi n'amerika, n'afrika igiremo uruhare hagamijwe iterambere rya bose.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira