AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Hari abagicuruza ibyuma bikonjesha byangiza ikirere kandi byaraciwe

Yanditswe Sep, 17 2019 18:28 PM | 11,032 Views



Hari bamwe mu bacuruzi bavuga ko hari ahakiri ibyuma bikonjesha bitakemewe ku isoko nyuma y'uko biciwe kuva mu mwaka wa 2016. Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kigira abantu inama yo gushishoza no kugura ibyuma byujuje ubuziranenge kuko biboneka ku isoko.

Amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016 yashyize iherezo ku kongera gutunganya no gukoresha gaz ishyirwa mu byuma bikonjesha ibiribwa n'ibinyobwa, ibitanga ubushyuhe mu nzu no mu binyabiziga.

Ni ibyuma bikoresha imyuka yangiza akayunguruzo k'izuba kazwi nka Ozone. Hari abemeza ko bimwe muri ibi byuma bikiri ku isoko kubera ko uyu mwanzuro wafashwe byaramaze kuhagera.

Ku rundi ruhande, abaguzi b'ibi bikoresho bikonjesha ni ukuvuga frigo n'ibindi bitanga umwuka mu nzu no mu modoka bahamya ko icyo bitaho mu kugura ibi bikoresho ari ugucungana n'ibiciro cyangwa kompanyi yabikoze bityo ngo ibyo kumenya niba byagira ingaruka ku buzima ngo ntibabahangayikisha cyane.

Kuri ubu hari ibyuma REMA kivuga ko byujuje ubuziranenge kandi byamaze kugera ku isoko ry'u Rwanda, ibintu yemeza ko bifite inyungu nyinshi ku babikoresha no ku buzima rusange bw'ibidukikije.

Abacuruza ibi byuma bitandukanye basobanura ko n'ubwo ibigezweho muri iki gihe bisa n'ibifite ibiciro byigiye hejuru ho 10% by'ibiciro by'ibisanzwe, ngo bifite umwihariko wo kuzigama umuriro usanzwe ukoreshwa.

Ibyuma bikonjesha n'ibitanga umwuka byemewe muri iki gihe,  bifite ibirango birimo imibare 410 na 610; bikaba byarasimbuye ibyari bifite umubare 22 byifitemo imyuka ihumanya ikirere. Ibihugu bimwe byashoye imari ibarirwa mu mamiliyari y'amadolari nka Amerika, ibihugu by'Abarabu n'ibindi bizatangira guca burundu bene ibi byuma guhera mu mwaka wa 2028.

Inkuru mu mashusho


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize