Yanditswe Sep, 17 2019 18:28 PM | 11,032 Views
Hari bamwe mu bacuruzi bavuga ko hari ahakiri ibyuma bikonjesha bitakemewe
ku isoko nyuma y'uko biciwe kuva mu mwaka wa 2016. Ikigo gishinzwe kubungabunga
ibidukikije (REMA) kigira abantu inama yo
gushishoza no kugura ibyuma byujuje ubuziranenge kuko biboneka ku isoko.
Amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016 yashyize
iherezo ku kongera gutunganya no gukoresha gaz ishyirwa mu byuma bikonjesha
ibiribwa n'ibinyobwa, ibitanga ubushyuhe mu nzu no mu binyabiziga.
Ni ibyuma bikoresha imyuka yangiza akayunguruzo k'izuba kazwi nka Ozone. Hari abemeza ko bimwe muri ibi byuma bikiri ku isoko kubera ko uyu mwanzuro wafashwe byaramaze kuhagera.
Ku rundi ruhande, abaguzi b'ibi bikoresho bikonjesha ni ukuvuga frigo n'ibindi bitanga umwuka mu nzu no mu modoka bahamya ko icyo bitaho mu kugura
ibi bikoresho ari ugucungana n'ibiciro cyangwa kompanyi yabikoze bityo ngo ibyo
kumenya niba byagira ingaruka ku buzima ngo ntibabahangayikisha cyane.
Kuri ubu hari ibyuma REMA kivuga
ko byujuje ubuziranenge kandi byamaze kugera ku isoko ry'u Rwanda, ibintu yemeza ko bifite inyungu nyinshi ku babikoresha no ku buzima rusange
bw'ibidukikije.
Abacuruza ibi byuma bitandukanye basobanura ko n'ubwo ibigezweho muri iki
gihe bisa n'ibifite ibiciro byigiye hejuru ho 10% by'ibiciro by'ibisanzwe, ngo
bifite umwihariko wo kuzigama umuriro usanzwe ukoreshwa.
Ibyuma bikonjesha n'ibitanga umwuka byemewe muri iki gihe, bifite ibirango birimo imibare 410 na 610;
bikaba byarasimbuye ibyari bifite umubare 22 byifitemo imyuka ihumanya ikirere.
Ibihugu bimwe byashoye imari ibarirwa mu mamiliyari y'amadolari nka Amerika,
ibihugu by'Abarabu n'ibindi bizatangira guca burundu bene ibi byuma guhera mu
mwaka wa 2028.
Inkuru mu mashusho
Jean Claude Mutuyeyezu
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru