AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Hari abakobwa bahangayikishijwe n’igiciro cya ‘Cotex’

Yanditswe Nov, 11 2021 18:06 PM | 37,096 Views



Bamwe mu bagore n’abakobwa baravuga ko babangamiwe n'izamuka  rikabije ry'ibiciro by'ibikoresho by'isuku bifashisha bari mu mihango bizwi nka cotex. Minisiteri y’ ubucuruzi n’ inganda yo ikavuga ko nta mpamvu yatuma abacuruzi bazamura ibiciro kuko ibyo bikoresho byavaniweho umusoro ku nyongera gaciro.

Uyu ni umwe mu bangavu wumvikanisha ikibazo cyo kuremererwa n’igiciro cy’ ibikoresho by'isuku abagore n’ abakobwa bifashisha bari mu mihango. Iki kibazo kandi agihuriyeho n’ abandi benshi bemeza ko bibagiraho ingaruka mbi.

Ati “ Cotex hari igihe tuyigura nka 1500 Frw,cyangwa 1000 Frw ubwo rero ku bushobozi bwanjye ngewe simbasha kuyigura mpitamo gukoresha igitambaro kandi igitambaro iyo tugikoresheje kiratubabura ugasanga havuyemo indwara zitandukanye ugasanga ni ibibazo nyine. Urumva igitambaro ndagifura nkacyanika mu gitondo nkongera nkagisubiramo. Mwatuvuganira nibura ikajya kuri make. Nibura ikagra nka 500.”

Umubyeyi ufite abana b'abakobwa bakenera cotex ati "Hano dukenera cotex z'abantu 6 nanjye ndimo rero wa muntu we cotex zirahenda kandi kuko turi abantu benshi ntago twazigura biba bitugoye kuko ngira n'abana biga hari igihe ibindi byangombwa biboneka ariko babura cotex ntibajye kwiga. Iyo tubuze cotex umuntu ashaka ibitambaro kandi abana bibatera agahinda kandi nanjye ndi mukuru birambangamira, rwose igitambaro kirababura. Rwose batubwirire abacuruzi bagabanye cotex kuko nk'abantu badafite ubushobozi biratugora.”

Ku bangavu bakiri ku ntebe y’ishuri ikibazo cyo guhenda kw’ibikoresho by’ isuku ngo kirushaho kugira ubukana kikaba intandaro yo kutiga neza.

Mukankundiye Dorcas yagize ati “Ubu biragoye kuko mbere yaguraga 1000, hakaba n’indi igura 1500 ibi rero bishobora kungiraho ingaruka kuko nshobora kuyikenera nakaka amafranga ababyeyi nabo ntayo bafite nkajya kuyishakira hanze yo mu rugo kandi nk'umuhungu mukundana ntiyayikugurira nta kindi kintu umuhaye, urumva niza ngaruka zigenda zigaruka.”

Na ho Irakoze Ange Gisele ati “Umuntu areba kuza ku ishuri nta cotex yambaye kandi ari mu mihango akabona ni ikibazo bigatuma asiba ishuri igihe kinini bikaba byanatuma ava mu ishuri kubera amanota mabi ari kugenda agira.” 

Bamwe mu bacuruzi banini baranguza ibi bikoresho by'isuku  bavuga ko guhenda kwabyo biterwa n’abamara kubirangura bakishyiriraho ibiciro bishakiye.

Habyarimna Steven ati “Hano igiciro ni igisanzwe kuko agapaki tukaranguza amafranga 620, ni ukuvuga ko abacuruzi bagenda bazihererekanya kugera ku muguzi wa nyuma yakagombye kuyigurisha 800 ahubwo natwe dufite icyifuzo ko ni uko ayo makuru yakagombye kugera ku bantu benshi kuko twe turanguza ntitwigeze tuzamura ibiciro.

Umuyobozi ushinzwe kunoza amayira ibicuruzwa binyuramo muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda (MINICOM) Gaudance Mukamurenzi  avuga ko nta mpamvu yatuma abacuruzi bazamura ibiciro bityo ko uzabifatirwamo azahanwa.

Ati “Nakangurira abacuruzi kubahiriza ibiba byatangajwe kuko niba harabayeho kwigomwa imisoro kugira ngo umuturage ahendukirwe, biba bigomba kubahirizwa kuva ku mucuruzi utumiza ibicuruzwa bye mu mahanga kugera ku mucuruzi ukorera mu cyaro, izo zikaba ari inshingano ze zo kugira ngo abyubahirize bityo n'umuguzi abyungukiremo kandi nkuko bisanzwe umucuruzi utabyubahirije ahanishwa igihano cyo gucibwa amande kuva  bihumbi 20 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.”

Mu mwaka wa 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda yakuyeho imisoro ku nyongeragaciro TVA ku biciro by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango, umwanzuro wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa bagorwaga no kugura ibyo bikoresho


UWITONZE Providence Chadia 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira