AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Hari abanyenganda bagorwa no kubona ibyangombwa by'ubuziranenge

Yanditswe Feb, 05 2022 20:47 PM | 34,172 Views



Bamwe mu banyenganda bo mu Rwanda barasaba inzego zibishinzwe kujya ziborohereza  kubona ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibyo bakora kandi abatubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bagafatirwa ibyemezo kugira ngo badakomeza kubangamira abakora neza.

Ku ruhande rumwe abarimo Nyirahakamineza Marie Chantal uyobora uruganda rutunganya ubuki mu Karere ka Rutsiro baravuga ko batoroherwa no kuzuza ibyangombwa by'ubuziranenge basabwa kugira ngo batangire cyangwa bemererwe gukomeza gukora ibyo inganda zabo zashyiriweho.

Dusabimana Camille ukuriye ishyirahamwe ry'abakora imigati mu Rwanda,avuga ko iyo bamaze kubona ibyangombwa byose basabwa basigarana imbogamizi zo guhangana ku isoko n'abakora badafite ibyangombwa by'ubuziranenge,akenshi banagurisha kugiciro gito bitewe n'uko baba bashoye amafaranga make bagakoresha ibikoresho bihendutse n'ubwo biba bitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, Dr Emile Bienvenu avuga ko barimo kugerageza kunoza no kwihutisha serivisi baha ababagana,ariko ngo uko byagenda kose amabwiriza y'ubuziranenge bw'ibikorerwa mu nganda agomba  kubahirizwa kuko biri mu nyungu rusange z'igihugu kandi si umwihariko w'u Rwanda.

Uyu muyobozi avuga ko abatubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge bw'ibikorerwa mu nganda bafatiwe ingamba ,ariko mu kuzishyira mu bikorwa FDA ifatanya n'izindi nzego zirimo iz'ibanze kandi umurongo w'imikoranire waravuguruwe nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize   bimwe mu bikomoka ku nganda bitujuje ubuziranege byahitanye ubuzima bw'abaturage.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura