AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Hari abashoferi bacomora utumashini tugabanya umuvuduko w'imodoka

Yanditswe Nov, 22 2018 00:10 AM | 2,330 Views



Abaturage batega imodoka rusange zitwara abagenzi baravuga ko nubwo hagabanutse umuvuduko ukabije, hakiri ikibazo cy’abashoferi bafite amayeri yo gucomora utumashini tugabanya umuvuduko tuzwi nka “speed governor”. Polisi y’u Rwanda iburira umushoferi ufatiwe muri aya makosa ko hari ibihano byabateganyirijwe birimo amende y'ibihumbi 50 ndetse n'igihano cy'igifungo.

Abakoresha ibinyabiziga bemera ko hari bamwe mu bashoferi bakora ayo makosa yo gucomora utumashini twa speed governor mu modoka batwaye bashaka kwihuta, rimwe na rimwe kubera umuvuduko ukabije bikabaviramo gukora impanuka zihitana ubuzima bw'abagenzi.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko idashobora kwihanganira iyo myitwarire y’abashoferi kuko kuva hatangira gukoreshwa Speed governor habayeho igabanuka rya 20% by'impanuka zaberaga mu muhanda zaterwaga n'umuvuduko. 

Nk'uko bikubiye mu iteka rya perezida, uwo polisi isanze yacomoye mu modoka speed-governors cyangwa utugabanyamuvuduko ahanishwa amende y'ibihumbi 50 byámafranga y'u Rwanda, mu gihe iyo yabikoze yabigambiriye ashobora no guhanishwa igihano cy'igifungo. 

Abagenzi basabwa kutarebera amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga, ahubwo bakajya bihutira kumenyesha inzego zibishinzwe hagamijwe gukumira impanuka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura