AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Hari abatarumva gahunda yo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe Mar, 23 2020 13:31 PM | 39,453 Views



Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iributsa abacuruzi n'abaguzi ko kwishyurana hakoreshwa ikoranabuhanga kandi ko ari serivisi y’ubuntu. 

N'ubwo bimeze gutyo hari bamwe mu bacuruzi  barimo kwishyuza abaguzi amafaranga yo kubikuza mu gihe bishyuye bakoresheje ikoranabuhanga  kuko ngo birangira bakeneye kubikuza amafaranga aba yahererekanywe. 

Amaduka acuruza ibiribwa mu Mujyi wa Kigali ndetse n’amwe mu masoko hari abaturage baraye ijoro bahaha nyuma yo kumva amabwiriza mashya Leta y'u Rwanda yashyizeho agabanya byinshi mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse amwe mu masoko n’amaduka akaba yafunze bitewe n'uko adacuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. 

Gusa, abahahaga bavugaga ko babitewe n’impungenge z’uko ibicuruzwa byazabura cyangwa bigahenda cyane kubera iki cyorezo kigenda gifata indi ntera ku isi. 

Iki gikorwa cyo guhaha cyakomeje no kuri iki cyumweru. Kwishyura mu iyi minsi abaguzi bashishikarijwe gukoresha ikoranabuhanga ry’ibigo by’itumanaho mu guhererekanya amafaranga. 

Ni serivisi bavuga ko irimo kuborohereza kuko nta kiguzi basabwa kwishyura kandi bikaba byabarinda icyorezo cya COVID 19.

Gusa hari abacuruzi bato basaba abaturage kurenzaho amafaranga yo gukata kuko bateganya kuyabikuza. Abacuruzi bo mu cyiciro cyisumbuyeho bo barishimira ubu buryo. 

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya Hakuziyaremye asaba abacuruzi gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda y’uko ihererekanywa ry’amafranga rikorerwa ku ikoranabuhanga, kandi akibutsa ko nta kiguzi gisabwa uwishyura. 

Ati  "Nk'uko twabigaragaje kuva iki cyorezo cya COVID 19 cyatangira ni uko abaguzi boroherezwa, abacuruzi bakoroherezwa kugira ngo ihererekana ry'amafaranbga mu ntoki rigabanuke tunagabanye impamvu zatuma abantu bandura COVID 19, abo bacuruzi twagira ngo tubibutse ko bari kurenga kuri ayo mabwiriza kandi ari ibintu bihanirwa, n'abaguzi ntibemere ko babaca arenze ayo bagomba kwishyura kuko amafaranga yajyaga arengaho yishyurwa banki cyangwa zino kampani za telecom zikoresha MOMO yaba MTN cyangwa AIRTEL byose byayakuyeho."

Mu gukoresha ubu buryo bw'ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga harimo kwifashishwa uburyo bwa telefone, amakarita binyuze ku tumashini twa POS cyangwa kwishyurana hifashishijwe kuyohererezanya kuri konti z’amabanki n'ibigo by'imari ariko binyuze mu ikoranabuhanga ry’ibigo by’itumanaho.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira