Yanditswe Dec, 06 2021 17:53 PM | 52,537 Views
Hari bamwe mu baturage bavuga ko bakomeje kugorwa n'inzego zishinzwe imitangire ya serivisi z'ubutaka, bagasaba leta gukurikirana ikibazo cy'imitangire mibi muri uru rwego ituma basiragira bikanabaviramo kwakwa ruswa.
Bamwe mu baganiriye na RBA, bavuze ko hashize imyaka myinshi biruka ku cyangombwa cy'ubutaka ariko bakaba batakibona.
Yagize ati "Hashize imyaka igera muri itatu niruka ku cyangombwa, natse icyangombwa mu Mudugudu cyemeza ko ubutaka ari ubwange, ku kagari baransinyira ariko ngeze ku Murenge bakajya bansiragiza ngo uzaze ejo, uzongere ugaruke ejo, umuyobozi w'ubutaka ntawuhari, ugomba kugusinyira ntawuhari, bakambwira ngo ni ngombwa kuzana ibindi byangombwa nabyo nkabizana buri munsi ariko ntibambwire imbogamizi ituma batampa icyangombwa."
Kuri uyu wa mbere, urwego rw'umuvunyi n'abafatanyabikorwa barwo bagiranye ibiganiro n'abashinzwe serivisi z'ubutaka mu turere n'abanditsi b'impapuro mpamo z'ubutaka mu Ntara, ku ngamba zo kurwanya ruswa mu myubakire.
Uru rwego rwasabye abashinzwe gutanga serivisi z'ubutaka n'imyubakire gufatanya n'abaturarwanda bose kurwanya ruswa batanga serivisi zinoze, kandi ku gihe kuko bikumira ibyuho bya ruswa mu myubakire.
Gusa umuyobozi w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane ishami ry'u Rwanda, Ingabire Immaculee we asanga hari n'ubwo iyi ruswa itizwa umurindi n'abayitanga.
Ati "Ahamenyekanye amakuru y'iyo mikorere bakwiye kubikurikirana, akenshi ntabwo bikurikiranwa kandi amakuru nayo amenyekana bigoye kuko rimwe na rimwe hari ubwo n'uwo muturage aba ariwe watanze ruswa abishaka ngo bamuhe serivisi atari yemerewe n'amategeko."
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko abaturage nabo bakwiye gusobanukirwa ko ibihano bigera ku watse ruswa ndetse n'uwayitanze.
Yagize ati "Umuturage agomba kumva ko afite uburenganzira bwo kubona serivisi atayitanzeho ikiguzi kitateganyijwe n'amategeko, ariko kandi akwiye kumva ko afite inshingano y'uko iyo atanze ruswa aba aguze uburenganzira bwari ubwe ariko akumva ko afite inshingano kandi kubihanirwa."
Urwego rw'umuvunyi ruvuga ko mu bushakashatsi bwakozwe n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB, abaturage bazi serivisi z'ubutaka n'imiturire bazishima ku kigero cya 65.7% naho abazinenga bakaba ari 33.3%.
Iyi raporo igaragaza kandi ko serivisi zo gutanga ibyangombwa by'ubutaka zishimwa n'abaturage ku kigero cya 62.9%, naho abazinenga ni 37.1%.
Uwitonze Providence Chadia
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru