Yanditswe May, 11 2022 19:36 PM | 110,089 Views
Hari bamwe mu baturage bavuga ko bafite inyota yo kugezwaho umuriro w'amashanyarazi kugira ngo nabo bave mu icuraburindi, nubwo banatekereza kuzabyaza umusaruro uyu muriro.
Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe
gukwirakwiza amashanyarazi, yizeza ko imbaraga zirimo gushyirwa mu bikorwa byo
kwegereza abaturage amashanyarazi zizaga 100% bayabonye bitarenze mu mwaka wa
2024 nkuko bikubiye muri gahunda ya guverinoma.
Iyo uzengurutse hirya no hino mu gihugu ntubura gusanga amapoto y'amashanyarazi mu tugari dutandukanye, aho hamwe abaturage bamaze kuyabona naho abandi baracyategereje.
Nyabyenda Marcel utuye mu kagari ka Nyamweru mu murenge wa
Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, we yamaze kwegeranya ibikoresho by'ibanze
bizatuma umuriro ubasha kwinjira mu nzu ye, avuga ko batagereje n'amatsiko
menshi guhabwa umuriro kuko bazi neza akamaro kawo katari ako gucana gusa.
Mu metero zitarenze 300 uvuye kuri uru rugo,
hatuye Suzana Uwiragiye nawe kugeza ubu urugo rwe rutegejereje ko umuriro
uzahagera, icyizere ni cyose kuko azi neza ko umuriro abaturage bemerewe
n'umukuru w'igihugu ugomba kubageraho byanze bikunze.
Mu gihe bamwe mu batuye mu karere ka Nyarugenge bagitegereje kugezwaho umuriro, abo mu mirenge igize akarere ka Rulindo yo barimo kuwuhabwa. Abakozi b'ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi barimo kwerekeza urutsinga rwayo mu rugo rwa Noheli Jean Marie Vianney utuye mu murenge wa Shyorongi kandi birumvikana ko akanyamuneza ari kose ku muryango we.
Inzego zifite aho zihuriye no kwegereza abaturage amashanyarazi, zishimangira ko zikomeje gukora uko zishoboye kugirango abaturage bose bahabwe umuriro w'amashanyarazi.
Guverinoma y'u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba afite umuriro w'amashanyarazi aho 70% bazaba bafatira ku murongo mugari naho 30% bawukura ku zindi ngufu.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss ati "Nakubwira ko igihe nazaga hano mu Rwanda muri 2017, abari bafite abashanyarazi ntibarengaga 36%, kandi abasaga guhabwa amashanyarazi bari bake cyane, gusa ubu abatarayabona ni hafi 30% gusa kandi dufite ubusabe butigeze bubaho. Turi gukora ku mashanyarazi y'umuyoboro mugari n'amashanyarazi yisubiramo, u Rwanda rwamaze kubona inkunga ya banki y'isi aho abaturage bazoroherezwa kubona umuriro biciye mu byiciro by'ubudehe. Nizeye ntashidikanya ko umwaka w 2024 uzarangira abaturage 100% bafite amashanyarazi."
Raporo y'ikigo mpuzamahanga gikora ubugenzuzi ku ikwirakwizwa ry'amashanyarazi, giherutse gushyira u RWanda mu bihugu 20 byakoze impinduka zikomeye mu rwego rw'amashanyarazi kuko nko mu mwaka wa 2018/2019 rwongereye 3% by'abaturage bayahawe ibigaragaraza imbaraga igihugu gifite mu kuvana abaturage mu icuraburindi ari nako uyu muriro ubabyarira inyungu zitandukanye.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru