Yanditswe Apr, 18 2022 17:12 PM | 34,121 Views
Abatuye
mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, batangaje ko bifuza ko ishuri ry’imyuga
n’ubumenyingiro batangiye kubakirwa mu myaka 8 ishize rikaba ritaruzura kuko
imirimo yahagaze ryarangizwa kandi rikigirwamo.
Ni ishuri rifite ibyumba bigera muri 22 byubatse mu buryo bugeretse, rikaba ryaratangiye kubakwa muri 2014.
Abatuye mu Murenge wa Nyamyumba no mu nkengero z'aho
iri shuri riri, bagaragaza ko bari baryitezeho gufasha abana babo kunguka ubumenyingiro
mu myuga itandukanye, badakoze ingendo ndende ndetse ngo rikanabateza
imbere mu bukungu.
Icyizere cyaraje amasinde, amaso ahera mu kirere, imyaka ibaye 8 imirimo yo kubaka iri shuri ihagaze, abaturiye iri shuri basanga bibabaje igikorwaremezo nka kiriya cyatwaye akayabo k’amafaranga kibura umumaro, kugeza n'aho kirengerwa n’ibihuru kigatangita gusenyuka.
Bagaragaza
ko biteguye gutanga umusanzu wabo ariko rikuzuzwa.
Ubusazwe
iri shuri ritangira kubakwa, uruganda rwa Bralirwa nirwo rwemeye gutanga ingengo y’imari, abaturage nabo batanga
ubutaka.
Igihe ryari rigeze kure mu myubakire, ibikorwa byaje guhagarara yewe bivamo no kudindira.
Kambogo Ildephonse, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko ubuyobozi bw’Akarere nabwo buhangayikishijwe n’iri shuri, bityo bukaba buri mu biganiro n’umufatanyabikorwa BRALIRWA hashakwa uko yasoza ibyo yiyemeje, byananirana, ubuyobozi bugashaka uburyo bwaryubaka binyuze mu ngengo y’imari ya Leta.
Iryo shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryubatswe mu Kagari ka Kiraga mu Murenge wa Nyamyumba, niryuzura ryitezweho gufasha urubyiruko rurituriye gutyaza ubwenge mu myuga itandukanye, yaba iy’igihe gito n’iy’igihe kirekire.
Mu ntagiriro byari
biteganyijwe ko rizuzura ritwaye miliyoni zikabakaba 150 Frw ariko ngo zishobora kuzarenga bitewe n’idindira ry’imirimo, ryatumye
inyubako yari imaze kubakwa itangira gusenyuka.
Uwamahoro Jeanne
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru