Hari abaturage muri Nyagatare bavuga ko inzitiramibu bari barahawe zashaje kandi batabona aho bazigura

AGEZWEHO

  • Urubyiruko rw'abanyeshuri mu marushanwa ajyanye n'inama ya CHOGM – Soma inkuru...
  • Louise Mushikiwabo agiye kugeza umuganda mu bihugu byose bigize OIF – Soma inkuru...

Hari abaturage muri Nyagatare bavuga ko inzitiramibu bari barahawe zashaje kandi batabona aho bazigura

Yanditswe May, 10 2022 16:10 PM | 106,453 Views



Hari abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko inzitiramibu bari barahawe zashaje ku buryo ubu batabona n'aho bazigura cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro.

Ubuyobozi bufite ubuzima mu nshingano muri aka karere buvuga ko bwatangiye ikorwa cyo kubarura abaturage batazifite.

Muri aka karere ka Nyagatare gafatwa nk'akaza mu turere dukunze kugaragaramo indwara ya malaria, gukoresha inzitiramibu ubwabyo byonyine bifite uruhare runini ruri ku kigero cya 90% mu kurwanya iyo ndwara ya malaria nk'uko inzego z’ubuzima muri aka karere zibyemeza.

Ni muri urwo rwego Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashyize ingufu mu gufasha abaturage kwirinda iyo Malaria, ibyo bikaba byarakozwe hatangwa inzitiramubu mu duce twugarijwe kurusha utundi mu myaka isaga ibiri ishize. 

N’ubwo icyo gikorwa ari icy’ingirakamaro mu baturage, hari bamwe muri bo bavuga ko izo nzitiramibu bahawe icyo gihe zishaje bityo bagasaba ko bagenerwa izindi kuko ngo ntibabona naho bazigura kuko abenshi batuye mu bice by'icyaro.

Nakato Agnes umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima muri aka karere ka Nyagatare, yavuze ko kuba hashize imyaka isaga ibiri abaturage badahabwa inzitiramibu, mu rwego rwo gushaka umuti w’iki kibazo bari mu gikorwa cyo kubarura abaturage batazifite.

Mu cyumweru gishize mu karere ka Nyagatare habarurwaga abarwayi ba malaria 63 bagejejwe ku bigo ndera buzima, hatabariwemo abavuwe n’abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’imidugudu. 

Uko biri kose ariko umubare w’abarwara indwara ya malaria muri aka karere ka Nyagatare wagiye ugabanuka uko imyaka yagiye isimburana kuko mbere y’umwaka wa 2015 abarwaraga malaria banganaga  n’ibihumbi magana abiri mirongo itanu n’umunani ku mwaka mu gihe mwaka wa 2018 ho habonetse abarwayi ibihumbi cumi na birindwi gusa kandi kugeza uyu munsi iyi mibare ngo ikomeza kugabanuka ku buryo ngo kuri ubu Malaria yagabanutse ku kigero kiri hejuru ya 95 ku ijana hakoreshejwe urukomatane rw’ingamba zose zisanzwe zifashishwa kurwanya malaria.

MUNYANEZA Geoffrey



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere

U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore

Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe

Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ub

Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwin

U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023