AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Hari abatuye mu byaro bavuga ko hari ibicuruzwa byiherera mu migi ntibibagereho

Yanditswe Aug, 13 2019 11:39 AM | 11,643 Views



Hari abaturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru bavuga ko hari ibicuruzwa bumva mu magambo gusa bitajya bikandagira mu duce batuyemo n'ibihageze bike cyane bikaba bihenze; bityo bagasaba inganda kubibegereza cyane ko izo nganda nazo zibyungukiramo kuko ziba zaguye isoko.

N'ubwo Urwego rw'Abikorera rukomeza gutera intambwe by'umwihariko kwiyongera kw'inganda, usanga ibyo zitunganya  ndetse n'ibicuruzwa  muri rusange byigumira mu migi gusa nyamara n'abatuye mu byaro babikenera mu buzima bwa buri munsi.

 Abaturage bo mu turere tugize Intara y'Amajyaruguru ni bamwe basangiye iki kibazo n'abandi bo hirya no hino mu gihugu.

Usibye ibicuruzwa bitunganyirizwa mu nganda kimwe n'ibindi bicuruzwa batagezwa mu bice by'icyaro rimwe na rimwe abaturage bakifashisha ibitujuje ubuziranenge, hari n'ibice bitandukanye mu Gihugu usanga hari umusaruro mwinshi w'ubuhinzi cyangwa ubworozi mu gihe runaka ukaba ushobora no kwangirika, nyamara wajya mu kindi gice cy'Igihugu ntuwuhabone.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV ashimangira ko harimo gukorwa ubukangurambaga n'abikorera ku buryo bakwegereza abaturage ibicuruzwa bitandukanye cyane ko iki kibazo gikururira abaturage kwishora mu kwishakiriza ibicuruzwa mu bundi buryo rimwe na rimwe butemewe n'amategeko.

Uko byagenda kose n'ubwo inganda nyinshi zibarizwa mu migi, abayituyemo cyangwa ababasha kuhagera si bo bakwiye kuba babona ibicuruzwa gusa; ibi Umukuru w'Igihugu abibonamo nk'imitangire mibi ya serivisi zikwiye kuba zihabwa abaturage bafitiye uburenganzira zikanaha inyungu abacuruzi.

Abasesengura iby'ubukungu basobanura ko izamuka ry'ubucuruzi mu Rwanda rikwiye kujyana no kongera abaguzi nta kwibanda mu migi gusa kuko ibice by'icyaro na byo byihariye isoko rigari, bikaba bishoboka ko abacuruzi baba bibeshya ko mu cyaro nta bushobozi bwo guhaha buhagije bafite (purchasing power), mu gihe na none hakemangwa ubushobozi bw'abacuruzi bo mu Rwanda bwo kwegereza abaturage ibicuruzwa mu duce twinshi dushoboka tw'Igihugu. 

Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishashamibare kigaragaza ko u Rwanda rutuwe n'abantu basaga miliyoni 12, muri bo abatuye mu cyaro basaga 80% by'abaturage bose.

Inkuru mu mashusho


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira