AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Hari abatuye muri Nyagatare bavuga ko babangamiwe no guhindurirwa igihe bajyaga batangiramo imisanzu ya mituweri

Yanditswe Apr, 27 2022 14:50 PM | 64,367 Views



Hari abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba barahinduriwe igihe cyo gutanga imisanzu ya mituelle y'umwaka mushya ukurikiyeho, bakavuga ko hari n'aho bamwe muri bo bajya gusaba izindi serivisi mu nzego z'ibanze bakazimwa babwirwa ko ari uko bataratanga iyo misanzu y’umwaka utaha. 

Gahunda y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ihari muri iki gihe ni uko mu rwego rwo gutanga imisanzu ya mituelle de santé y’umwaka utaha, abaturage bose bo muri aka karere kuri ubu basabwe kubitangira hakiri kare muri uku kwezi bakagenda batanga buhoro buhoro ku buryo cya gihe baba batangiye gusabwa kwivuza ku misanzu y’umwaka ukurikiyeho, baba bararangije gutanga imisanzu yabo yose. 

Hashingiwe kuri icyo cyemezo ariko hari abaturage bumvikanisha ko kugeza ubu bamaze  kubona ko gutanga mituweri ari bo ubwabo bifitiye akamaro, ariko bakagaragaza ko kuba barahinduriwe igihe basabirwa gutanga imisanzu ya mituelle y’umwaka ukurikiyeho bibabera imbogamizi ndetse ngo hari nabo byatunguye

Ikindi abaturage basaba ko cyahagarara ni ukwimwa izindi serivisi kwa bamwe muri bo bikozwe na bamwe mu bayobozi b'ibanze ,babaziza ko bataratanga iyo misanzu

Gusa Murekatete Juliet, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko nta muyobozi wakagombye kwima umuturage serivisi zindi, azira kuba ataratanga mituelle.

Guhera kuri uyu wa  Mbere tariki 25 Mata 2022 mu karere ka Nyagatare, hatangijwe icyumweru cy'ubukangurambaga kuri servisi z'ubuzima, ahagomba kugarukwa ku mitangire ya mituweri ndetse n'izindi serivisi z'ubuzima nko kuboneza urubyaro, gutegura indyo yuzuye, kugira isuku, kwikingiza inkingo zose za COVID-19, kwisuzumisha indwara zitandura, n'ibindi.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw'aka karere igaragaza ko uyu mwaka turimo wa 2021 – 2022 usize akarere kari kuri 83.5% ku rwego rw’igihugu mu gutanga mituelle, naho umwaka utaha wa 2022- 2023 akarere ubu kari kuri 31.2%.

Beata Kanyumba



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura