AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

Hari abifuza ko ibinyuzwa ku mbuga za YouTube hajyaho uburyo bwo kubigenzura

Yanditswe Sep, 23 2019 18:44 PM | 10,625 Views



Abaturage barasaba ko ikwirakwizwa ry'inkuru z’amajwi n’amashusho ryifashisha imbuga nkoranyambaga nka YouTube rikwiye kugenzurwa cyane kuko hari abifashisha izo mbuga bagakwiza inkuru zuzuye impuha, urwango n'urukozasoni zagira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Munyentwali Jerome, ni umwe mu banyamakuru bafite televiziyo ikorera ku rubuga rwa YouTube. Asobanura ko kubona amakuru yo gushyira kuri iyi televiziyo byoroshye kuko bisaba kuba ufite interineti gusa bitandukanye n'imikorere isanzwe y'amateleviziyo. Icyiyongeraho ngo ubu buryo bwinjiza amafaranga atangwa n'abahimbye uru rubuga rwa youtube.

Yagize ati "Ibyo nkora bifite akamaro kuko ababikurikira mba mbareba n'abankurikira bampa comment ko ibyo nkora nta kibazo kuko mbikora kinyamwuga. Nta nyungu nyinshi zirimo haba ku bamamaza kuko inkuru ayibona yose akayiha uwo ashaka, murabizi ko hari n'amafranga makeya  tubona, iyo ukoze cyane urayabona."

Ku rundi ruhande ariko, abanyamakuru bandi bavuga ko imikorere yo ku mbuga nkoranyambaga itita ku bunyamwuga bw'itangazamakuru kuko hatabaho gutunganya inkuru ahubwo igashyirwaho uko yakabaye hagamijwe gukurura umubare munini w'abayireba. 

Umunyamakuru Louise Uwizeyimana asanga ibi ari igisebo ku mwuga w'itangazamakuru kuko hari n'abatari abanyamakuru bashyira ibyo bafashe kuri izi mbuga.

Yagize ati "Uretse n'ibihuha, utunga umuntu micro ntugenzure ibyo ukwiye guhitisha; bahitisha byose babonye, kuki bateditinga (gukosora) kandi birangiza sosiyete, abanyamakuru basanzwe mu mwuga nemera ko bawukora neza ni ugukomeza kumenya icyo baha sosiyete."

Na none ariko abaturage bibaza niba nta buryo buriho bwo kugenzura ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga mbere y'uko bizoherezwaho cyane ko n'ubwo hari ibyubaka, ngo ibyinshi bikunze kuba byinganjemo ibidafitiye akamaro abaturage.

Umuturage wo mu Mujyi wa Kigali witwa Kabarisa Jean Marie Vianney yagize ati "Ese u Rwanda rufite uburyo bwo gukumira ariya makuru yose, akatugeraho tuyakeneye,nibakoreshe ziriya mbuga ku byubaka kuko abana bacu bamaze kwangirika kubera kureba urukozasoni."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'abanyamakuru bigenzura, Mugisha Emmanuel , asanga igikwiye gushyirwa imbere ari ukwigisha abaturage bakamenya guhitamo igikwiye mu byo bakura ku mbuga nkoranyambaga. Yongeraho ko hari televiziyo 14 zishyira amashusho kuri YouTube, ababikora bakaba bagomba kuganirizwa by'umwihariko.

Ati "Sosiyete ikwiye kwigishwa kugira ngo irusheho kumenya gukoresha iyi platform. Ifite ibyiza n'ibibi, reka dufate ibyiza ibibi tubishyire muri pubelle. Turakusanya ubugenzuzi kugira ngo tubahamagare tubagire inama tubereke amakosa, tubihanangirize, tubereke ingaruka zabyo kuri sosiyete ndumva tuzavugana mu cyumweru gitaha."

Muri rusange imbuga nkoranyambaga si mbi kuko zifasha mu gusakaza amakuru ku buryo bwihuse. Gusa Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha Mbabazi Modeste asaba abazishyiraho amakuru gushishoza kugira ngo batishora byaha bihanwa n’amategeko.

Yagize ati "Ni ukureba niba amakuru ugiye gushyiraho uyahagazeho, ukamenya niba ibyo ushyizeho bitangiza abantu no gutekereza ku bana' Ese biramarira iki abantu? Si ubwa mbere mubyumvise hari abantu benshi bagiye bafatwa bagakurikiranwa. Tuzakomeza twigishe ariko abatazabireka amategeko azabakurikirana."

Mu Rwanda harategurwa umushinga w'itegeko rigenga imikorere y'abashinga ibitangazamakuru bikoresha ikoranabuhanga rya internet bikorera mu Rwanda. Ibi bishobora kuba kimwe mu byagabanya amakuru adafite icyo amariye rubanda ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga n'ababonetse bose n'ubwo hari n'ibikorerwa hanze y'igihugu biruhije kugenzura cyane ko interineti itagira umupaka.

Inkuru mu mashusho


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama