Yanditswe Aug, 02 2022 18:39 PM | 45,989 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi,
ubucuruzi ndetse n’ishoramari kongera umurego mu mirimo bakora kuko izo nzego
zifatiye runini imibereho n’ubuzima by’Abanyarwanda bose.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma.
Uwa mbere wagejeje indahiro kuri Perezida Paul Kagame ni Eric Rwigamba Minisitiri w’ishoramari rya Leta, minisiteri nshya iherutse gushyirwaho n’umukuru w’igihugu.
Undi ni Dr. Ildephonse Musafiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze we wahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Nyuma yo kwakira indahiro z’abo bayobozi bombi, Perezida Kagame yabifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya abibutsa uburemere bwazo.
By’umwihariko Umukuru w’Igihugu yaciye akarongo ku nshingano za minisiteri nshya y’ishoramari rya Leta, ashimangira ko mu byihutirwa igomba gukora harimo kwihutisha gahunga yo kwegurira abikorera imishinga n’ibigo bimwe na bimwe leta yashoyemo imari.
Ku birebana n’inzego z’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi, Perezida Kagame yibukije ko zifatiye runini ubuzima n’imibereho y’Abarwanda asaba abaziyobora kuvugurura imikorere mu rwego rwo kongera umusaruro no kubyaza amahirwe isoko rusange rya Afurika.
Abayobozi bashya muri guverinoma barahiye bashyizweho na Perezida Paul Kagame mu mpera z’icyumweru gishize tariki 30 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2022.
Inkuru ya Divin UWAYO
Amafoto: MUSEMINARI Deogratias
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru