Yanditswe Sep, 12 2019 13:59 PM | 8,774 Views
Ibinyobwa binyuranye nka thé vert, Shubilli, ikawa n'ibindi byinshi bimaze kwamamara mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge ku buryo benshi bemeza ko n'ubwo babikunze cyane ngo babaye imbata z'ibyo binyobwa bitewe n'uko baba bumva babikeneye igihe cyose.
Mu gace ka Biryogo mu Mujyi wa Kigali, usanga abantu b’ingeri zitandukanye bicaye bafata ibinyobwa by’amoko atari amwe, abo byatwaye umutima bafata ibishyushye nk’icyayi. Bamwe banywa icyo bita thé vert ariko ikimaze kwigarurira imitima y’abatari bake ni ikitwa Shubili.
Abamara umwanya baganirira kuri ibyo binyobwa, baba abagabo cyangwa abagore, bakoresha amagambo agaragaza icyatumye babikunda cyane.
Ndikumana Bertin avuga ko ibyo binyobwa abifata nk'umuti. Yagize ati "Shubilu waba umukecuru, waba umwana, waba umugabo waba umuzungu iyo unyoye Shubilu uba wumva ko ari umuti. Nta kindi uyinywera ngo irakongera imbaraga reka da, irakuvura ahubwo, niba warabuze appetit yo kurya bisaba kuwunywa wizeye ibyo kurya vuba vuba kuko iyi irumutsa nta kibazo."
Jean Eric Butoyi we yagize ati "Thé Vert iyo nyinyoye ingabanyiriza umunaniro naba ndi mu kazi nkagakora neza nta kibazo eeeh no mu nda nkumva ibintu byose bishizemo nta kibazo mfite."
Marie Chantal Byukusenge bavuga ko ibyo bikorwa nta kibazo bibatera. Ati "Nta ngaruka zirimo kuko nta kiyobyabwenge kiba kirimo nta nikindi, ni umuti . iyungurura amaraso imyanda igashira munda, igatera appetit."
Ibyo binyobwa bigura hagati y'amafaranga 100, 300 kugeza kuri 500. N'ubwo bitangirwa mu dukombe duto cyangwa udutasi, ni ibinyobwa biba bifite amabara anyuranye aho Thé Vert iba ifite ibara ry'icyatsi, shubillu ikagira ibara ryenda kumera nk'ikawa ndetse n'ibindi binyobwa bikunzwe ariko bidafite amazina yabyo azwi.
Umwe mu bacuruzi b'ibyo binyobwa bemeza ko bimwe mu birungo byabyo hari ibiva hanze y'igihugu ibindi bikaba bituruka imbere mu gihugu, gusa na we akemeza ko bifitiye akamaro ubuzima bwa benshi.
Bamwe mu bahanga mu bumenyamuntu bemeza ko kuba imbata y'ikintu icyari cyo cyose biterwa n'impamvu zitandukanye nk’uko aba babisobanura.
Yvonne Uwamahoro yagize ati "Ntekereza ko haba harimo ikintu cyimyitwarire, cy'akamenyero umuntu agenda buhoro buhoro agira uko guhura n'abantu akunze, ikiganiro kiba gihari umuntu akumva agize ibyishimo kubera ahantu ari n'abantu bari kumwe atari ukuvuga ngo ni cyo kintu gusa arimo kunywa bikamujya mu mutwe ku buryo igihe atagiyeyo akumva ko hari ikintu yatakaje."
Na ho Felix Banderembaho we agira ati "Uko kuba imbata rero ngerageje kubisobanura mu buryo scientifique navuga imisemburo itandukanye iba mu mubiri w'Umuntu ari yo usanga ijyanye n'ibyishimo mu mubiri w'umuntu bigatuma uko umuntu yagiye abikoresha akenshi ni na ko ya misemburo igenda iba myinshi mu mubiri noneho umuntu agasigara yumva ko igihe cyose umubiri umusaba gukoresha cya kintu yabayeho imbata kubera ko hari ibyishimo kizana mu mubiri we.
Bimwe mu birungo byifashishwa bifite amazina atamenyerewe nka Karafu, Hiriki,Garasenyi, pipirimanga, tangawizi, umwenya n’ibindi.
Inkuru mu mashusho
Bosco KWIZERA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru