AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hari imiti myinshi yangirikira mu bubiko kuko itagera ku baturage-RBC

Yanditswe Aug, 01 2016 16:38 PM | 3,760 Views



Ubwo abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imari n'umutungo by'igihugu mu nteko ishingamategeko PAC basuraga ububiko bw'imiti buherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, basabye RBC kunoza imikoranire na pharmacie z’uturere. Ni nyuma y’uko Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC bwatangaza ko hari imiti myinshi yangirikira mu bubiko bitewe n'uko itabashije kugera ku baturage.

Abagize iyi komisiyo basobanuriwe uburyo ububiko rusange bw' imiti buherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali bwakira ubwoko bubiri bw'imiti. Burimo imiti iba yaguzwe kugira ngo izagurishwe ndetse n'imiti itagurishwa iba yabonetse ku nkunga y'abafatanyabikorwa. Iyo miti ikaba ari igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA, ivura igituntu ndetse n'indwara ya Malaria.

Perezida w’iyi Komisiyo Depute Juvenal Nkusi avuga ko gusura iki kigo bari bagamije kumenya ibibazo biri mu micungire y'imiti n'ibibazo ubu bubiko bw' imiti buhura nabyo. Ni nyuma y’uko kandi Raporo y' umugenzuzi mukuru w' imari ya Leta ya 2014 -2015 igaragaje ko hari imiti myinshi yangirikira muri iki kigo: “…Kubyumva turabyumva,ariko icyo tureba ni resultats,Namwe ubwanyu iyo mubona ko hari imiti yarengeje igihe , ntekereza ko atari ikintu  cyo kwishimira. Ntawavuga ngo ibintu bimeze neza, icyo umuntu agamije ni ukugirango iyo miti yangirika igabanuke bigere ku kigero cyemewe ku isi, kandi tugere ku micungire inoze.”

James Kamanzi, Umuyobozi wungirije wa RBC yasobanuye ko n’ubwo imiti yangirika itagomba kurenza 5% hari imiti myinshi yangirikira mu bubiko atari uko abaturage batayikeneye ahubwo ari uko itabashije kubageraho.

Kudahuza imikorere hagati y'ububiko rusange ndetse na Pharmacie z'uturere ziza gushaka iyi miti, ngo bituma bigorana kumenya imiti runaka yashize ndetse naho ikenewe cyane.

Umuyobozi mukuru w' ikigo cy' igihugu gishinzwe ubuzima, Docteur Condo Jeannine avuga ko hari gahunda yo gukemura ikibazo cy' imiti yangirikira mu bubiko: “Imiti yangirika igenda igabanuka ugereranije no mu myaka 5 cyangwa itandatu ishize. Icyo turi kwiga ni ukugirango iyo miti yangirika irusheho kugenda igabanuka. Turi gushyiraho ingamba kugirango ibibazo byose mugenda mwumva bigabanuke.”

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC bwasobanuye ko 50% by' ibibazo byagaragajwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ku mikorere y’ubu bubiko bw’ imiti ari ibibazo birebana ahanini no kudatanga raporo zirebana n' ibikorwa.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’ikigo RBC harimo ko systeme yitwa IRMS yari yarashyizweho hirya no hino mu bitaro n'ibigonderabuzima kugirango ifashe mu kumenya imiti yinjiye n'iyasohotse, ahenshi usanga idakoreshwa.

Gusa abayobora ubu bubiko bavuga ko  kugirango imiti  yakirwe bisigaye bifata ibyumweru 2 gusa, mu gihe mbere  byafataga amezi agera kuri 3 bigatuma hari imiti yangirika itaragera no mu bubiko.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama