Yanditswe Jul, 21 2019 12:23 PM | 8,967 Views
Mu Karere ka Gicumbi hari ikibazo cy'amatungo y'abaturage akomeje kwibasirwa n'indwara zitandukanye mu gihe nyamara hashize amezi agera kuri atandatu hari laboratwali yabubakiwe itangiye gukora. Ikibazo kikaba ari uko bamwe mu borozi bataramenya n'iba iyi laboratwali ikora.
Aba borozi b'inka bavuga ko inka zabo zugarijwe n'ikibazo cy'indwara zitandukanye zirimo ifumbi, inzoka, amakore ndetse n'indwara z'uruhu.
Umworozi iyo yitabaje abangaga b'amatungo batababona n'ugize amahirwe yo kubona umuvurira itungo agacibwa amafaranga menshi.
Donatille Mukarangwa yagize ati "Urabona ifite amezi hari igihe yananirwa ariko veterineri ahari ntiyananirwa yahita ayibyaza noneho akaba yasuzuma n'izindi ndwara yaba isigaranye, ni ukuva hano niba bakubwiye ko ari za Gicumbi, ugahamagara kuri telefone ntagufate wanamubona ntiyihutire kukuvurira inka."
Singaya Florien avuga ko batajya babona aba veterineri kandi asanzwe yumva ko mu mirenge bahaba.
Ati "Abaveterineri b'umurenge niba bahari ntabo tubona n'abikorera ubwo araza iyo ahageze aguca amafaranga ashaka cyane cyane hari igihe usanga nta n'imiti bafite bitewe n'uburwayi bw'inka."
Mukanziza Laurence we ati "Ku byerekeye n'ubworozi iyo zirwaye ntibiba byoroshye kubona veterineri ni ukumushakisha akaba yagiye ahandi, inka ikaba yararana cyangwa ikanapfa kubera bataboneka byoroshye."
Ibi biravugwa mu gihe muri aka karere hari laboratwari ipima uburwayi bw'inka, Leta yatanzeho amafaranga miliyoni zigera kuri 80 hagamijwe gufasha aborozi .
Umuyobozi w'aka karere, Felix Ndayambaje avuga ko iyi laboratwari yari yarahuye n'ikibazo cyo kubura ibikoresho n'abakozi ariko kuri ubu hashize amezi 6 itangiye gukora nyuma y'imyaka igera ku 8 idakora.
Ati "Hashize amezi 6 ikora ikoreshwa na IAKIB ndetse bo banashatse dogiteri veterineri uhaba umusi ku munsi agafasha n'abaveterineri bacu bo mu mirenge, hari ugupima indwara z'amatungo zisanzwe harimo igifuruta, ifumbi n'izindi icyo ni cyo gice cya mbere ; ariko ikagira n'ikindi gice cya kabiri cyo gutunganya umukamo aho bapima ubuziranenge ndetse bagakoramo na yaourt bagakora n'isabune ifasha aborozi koza ibicuba."
Ndayisaba Guillaume Umuyobozi mukuru w'Ihuriro ry'aborozi bakijyambere bifatanije IAKIB avuga ko umworozi wese ufite inka yahuye n'ikibazo akabibamenyesha boherezayo abaganga b'amatungo kujya kuyisuzuma bagafata ibizami kugira ngo iryo tungo rivurwe.
Ati "Iyo umworozi agize ikibazo cy'itungo abimenyesha veterineri w'akagari, abatekinisiye bakajya kuri ‘terrain’ bakareba ikibazo iyo nka ifite, icyabiteye hagakorwa gufata ibizamini bikazanwa hano muri laboratwari, icyo gihe uba ufite ibikoresho byabugenewe,ugafata kuri buri bere hanyuma ukaza ugapima kuko icebe rishobora kugira ibere rimwe rirwaye cyangwa se yose."
Akarere ka Gicumbi gafite inka 86,010 zitanga umukamo ungana na litiro 90,780 buri munsi. Iyi laboratwari yubatswe mu mwaka wa 2009 ariko yuzuye 2012 Leta iyitangaho amafaranga agera kuri miliyoni 80. Kuva ubwo ntiyakoze.
Kuri ubu hashize amezi 6 itangiye gukora ikaba ipima, ikanafata ibizamini by'indwara y'ifumbi, inzoka, amakore, uburondwe n'indwara z'uruhu. Ubuyobozi bw'aka karere bugashishishikariza abaturage kororera mu biraro bifite isuku kugira ngo hirindwe indwra y'ifumbi.
Jean Paul TURATSINZE
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
1 hour
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
3 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru