AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Harigwa uburyo udupfukamunwa twabuze isoko twahabwa abatishoboye

Yanditswe Jul, 16 2020 11:22 AM | 83,080 Views



Abafite inganda zikora udupfukamunwa barasaba Leta kubakiza igihombo bari guterwa no kuba hari udupfukamunwa tugera kuri miliyoni 3,5 tugiye kumara amezi 2 mu bubiko tutarabona abatugura.

Ku mihanda yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara abacuruzi b'udupfukamunwa babiherewe uburenganzira n'inzego zibishinzwe.

Bamwe mu batugura n'abaducuruza bavuga ko muri iki gihe tutakigurwa nk'uko byari bimeze mbere hagishyirwaho amabwiriza yo kutwambara.  

Abafite inganda zihuje ngo zikore udupfukamunwa two mu myenda bavuga ko batangira gushishikarizwa na Leta gukora utu dupfukamunwa, bashyizemo imbaraga nyinshi mu kutudoda.

Icyo gihe ngo abaturage bitabiriye kutugura ari benshi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta.

Izi nganda zari zasabwe kudoda udupfukamunwa tugera kuri miliyoni 6, none kugeza ubu utugera kuri miliyoni 3,5 twaheze mu bubiko, ntituragurwa.

Hitimana Said uyobora uruganda UFACO& VLISCO ati “Ni ukuvuga ngo utudupfukamunwa miliyoni 3,5 niba kompani yaragiye ikora umubare runaka tukagera kuri uwo mubare twabishoyemo abakozi, ibitambaro, kuba tutaragurwa ni igihombo, utu dupfukamunwa ikigaragara impamvu twageze aho tukagurwa buhoro ni uko abari bafite ubushobozi baguze hakaba hasigaye abadafite ubushobozi bakaba bafashwa kutubona mu buryo buboroheye.”

Justus Mugaruka uyobora AMG LTD ati “Dufite stock ya miliyoni 1,5 twebwe AMG gusa ifite agaciro ka miliyoni hafi 560, twarahombye ariko dufite icyizere hari inzego zitandukanye ziri kudukorera ubuvugizi ku buryo badufasha kuzigurira abaturage batishoboye. Ikigaragara mu giturage ntaziriyo izo mubona mu mujyi ni uko abaturage mu mujyi bafite ubushobozi bwo kuzigura.”

Banavuga ko hakomeje kugaragara abantu bidodera udupfukamunwa kandi batarabiherewe uburenganzira bakatugurisha ku mafaranga make.

Kuri ubu abanyenganda bahagaritse gukora utundi bakomeza indi mirimo y’ubudozi bari basanzwemo. Gusa ngo iyo bahawe isoko n’ikigo cyangwa minisiteri runaka bategekwa kudoda udupfukamunwa turiho ibaranga ibyo bigo.

Ubuyobozi bw'ihuriro ry'izi nganda buvuga ko buri gushaka uburyo bwagirana amasezerano na Leta kugira ngo utu dupfukamunwa twegerezwe abaturage mu byaro ku mafaranga make, abadafite ubushobozi Leta ibagurire.  

Umuyobozi mukuru ushinzwe iby'inganda muri minisiteri y'ubucuiruzi n'inganda SAM Kamugisha avuga ko hari ibiganiro biri guhuza minisiteri y'ubucuruzi n'inganda n'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC barebera hamwe uko utu dupfukamunwa twahabwa abaturage batishoboye ariko ngo umwanzuro nturafatwa.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka nibwo zimwe mu  nganda zo mu Rwanda zari zisanzwe zidoda imyenda  zahawe amabwiriza yo gukora udupfukamunwa two mu myenda, izindi zikora  utwifashishwa n’abaganga. Ibi byari bigamije gufasha umuturage ahari hose kuba yabona agapfukamunwa ndetse akakambara mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize