AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Harimo kubakwa amacumbi ahendutse arenga ibihumbi 9 azuzura mu myaka 3

Yanditswe Nov, 03 2021 16:23 PM | 43,129 Views



Mu Rwanda harimo kubakwa inzu zihendutse zisaga ibihumbi 9, biteganyijwe ko zizuzura mu myaka 3 ibi bikaba biri muri gahunda y’igihugu yo kongera inzu zihendutse mu gihugu.

Claude Ndayishimye ni umwe muri benshi mu gihugu bashoboye kugura inzu zubatswe muri gahunda y’amacumbi meza kandi ahendutse, avuga  ko iyi ari gahunda nziza yatumye ashobora kubona amacumbi mu buryo bworoshye.

Kugeza ubu inguzanyo zo mu mabanki kuri izi nzu zihendutse ziri ku nyungu iri hejuru cyane, ku buryo uramutse ukoresheje amafaranga umuntu yinjiza aba atabasha kwishyura iyo nguzanyo ngo anagire n'icyo ageraho mu buzima.

Mu gihe u Rwanda rufite intego yo kuba igihugu kizaba gifite ubukungu buringaniye bitarenze 2035 ndetse n’ubukungu bwo hejuru bitarenze mu 2050, birasaba ko igihugu cyagira umuvuduko w’abatura mu mijyi uri kuri 35% bitarenze 2035 bivuye kuri 18,4% muri 2017.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, Felix Nshimyumuremyi agaragaza isoko ry’imari n’imigabane nk’igisubizo kirambye ku kibazo cy’inyungu ku nguzanyo iri hejuru.

Ati "Kuba twashyiraho isoko ry’imari n’imigabane ishobora kuba ari nayo yaturukamo amafaranga yubaka ayo macumbi aciriritse, nicyo cyaba igisubizo kirambye kurenza gusa ko abantu bategereza amafaranga aturutse mu mabanki cyane ko nayo aba ahenze, ubwo nibwo buryo bumwe ibihugu byose birimo guhurizaho ko umuntu ufite amafaranga ye yashobora kugura mu buryo butandukanye burimo kugura imigabane muri uwo mushinga ugiye kubakwa."

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 2017-2024 ,mu Rwanda hateganyijwe kubakwa inzu zihendutse 9,700.

Izi nzu ni umugabane umwe w’inzu 310,000 ziteganije kubakwa bitarenze 2032.


Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira