Yanditswe May, 22 2019 17:24 PM | 7,855 Views
Ubwo
hatangizwaga umwiherero w’abayobozi b’imitwe ya polisi iri mu butumwa bwo
kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika, u Rwanda rwashimiwe umusanzu
warwo muri ibyo bikorwa, maze Polisi y’igihugu nayo ishimangira umuhate ifite
wo gukomeza gutanga umusanzu wayo.
Imwe mu ntego nyamukuru z’uyu mwiherero, ni ugusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’intego y’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, kunoza imikorere y’abapolisi bari mu butumwa no gusangira inararibonye hagamijwe kwungunara ubunararibonye.
Umujyanama w’umuyobozi wa Polisi mu muryango w’abibumbye, Luis CARRILHO, yakeje u Rwanda byimazeyo ku bw’umusanzu rutanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro binyuze mu bapolisi bari muri ubwo butumwa, anashima uruhare bagira mu bikorwa bigamike imibereho myiza y’abaturage.
Komiseri mukuru wa Polisi y’igihugu, DCGP Dan MUNYUZA, nawe yashimangiye ubushake bwa polisi y’igihugu mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru