AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Hashyizweho ikoranabuhanga rizafasha kumenya amakuru ajyanye n’ibyateganirijwe aho ubutaka runaka bubarizwa

Yanditswe Nov, 18 2021 20:42 PM | 110,606 Views



Ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda cyashyize ahagaragara ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kumenya amakuru ajyanye n’ibyateganirijwe, aho ubutaka runaka bubarizwa.

Iki kigo kivuga ko iri koranabuhanga ryizewe kandi rizakemura ibibazo byinshi bajyaga bahura nabyo bijyanye no kumenya amakuru y'ubutaka bwabo.

Abaturage batangaza ko kuba batazongera gusiragira mu nzira bajya kubaza amwe mu makuru ajyanye n'ubutaka bwabo, bije ari igisubizo kuko ubu bagiye kujya bayareba bifashishije ikoranabuhanga.

Umwe mu baturage yagize ati "Iyi gahunda ni nziza kuko muri iyi minsi hari hariho imbogamizi, iyo ugiye kugura ikibanza, ukigura wumvikanye na nyir'ubwite noneho mu giha cyo guhererekanya ubutaka ugasanga biragoranye cyangwa muri iriya gahunda yo guteganya ibikorwa remezo, barahageneye kuhakorera ikintu runaka nk'umuhanda cyangwa hari izindi nyubako bateganyiriza aho hantu."

Uru rubuga rwashyizwe ahagaraga, ngo ruje gusubiza bimwe mu bibazo abaturage bakomezaga guhura nabyo, bijyanye n'umutekano ndetse n'amakuru y'ubutaka bwabo kuko ubu bagiye kujya bayabona kugihe kandi uko babyifuza babigizemo uruhare.

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda, Esperance Mukamana yagize ati "Ubu turimo korohereza abaturage kugira ngo bashobore kubona amakuru mu buryo bwizewe batagombye kuza ku kigo cy'ubutaka cyangwa ngo bahamagare abakozi kandi uko babyerekanye mwabonye ko umuntu ashobora kwinjiramo kandi babahaye nk'urugero rw'igishushanyo mbonera cya Gicumbi, aho mwabonye ko winjiramo ugashyiram UPI y'ubutaka bwawe ukaba ushobora kubona amakuru yose."

"Iri koranabuhanga rizafasha abaturage kwinjira kuri ruriya rubuga bakabona amakuru ajyanye n'ubutaka ndetse n'ibyerekeranye n'amakarita biri hariya kuburyo abarurage batagomba kuz kubireba aho dukorera."

Minisitiri w'ibidukikije,  Dr Jeanne D'arc Mujawamariya avuga ko kuba abanyarwanda bagiye kujya babona amakuru, batagombye kuyasaba ahandi ari igisubizo cyiza kizafasha mu kunoza imikoreshereze myiza y'ubutaka.

Minisiteri y'ikoranabuhanga na innovation nayo ivuga ko kuba ibi byose bigiye kujya bikurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bikwiye kubera isomo bamwe mubataritabira gukoresha ikoramnabuhanga kugira ngo batabura amakuru bafiteho uburenganzira kandi babyemerewe.


Uwitonze Providence Chadia




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama