AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Hasojwe ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Ebola

Yanditswe Sep, 06 2019 19:07 PM | 10,929 Views



Ku bufatanye na RBC na UNICEF ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu Urwego rw’Igihugu rw’itangazamakuru, RBA, rwasoje gahunda y'ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya Ebola yabereye mu bice binyuranye by’Igihugu ikaba yasorejwe i Kigali.

Muri iyi gahunda abayitabira basobanurirwa uko Ebola yandura, ibimenyetso by'uwayirwaye n'uko umuntu yayirinda. Bamwe muri bo bavuga ko yabafashije kumeya byinshi ku bijyanye n'iyi ndwara ya ebola.

Irakoze Noella yagize ati ''Ikintu cyakugaragariza ko umuntu yanduye Ebola umuntu ababara umutwe, akaribwa mu muhogo,  agacika intege kandi akava amaraso mu myenge yose ye y'umubiri''

Na ho Ugirimabazi Anastasie ati ''Iyo umubonyeho ibyo bimenyetso biba ngombwa ko umwitaza ugahagarara nko muri metero 20  kugira ngo atakwanduza ahubwo ukihutira gukora ubutabazi kugirango bamujyane kwa muganga mu buryo bwihuze.''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara aho iki gikorwa cyasorejwe, Havuguziga Charles, avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga mu baturage kuri iyi ndwara.

Ati ''Tubinyuza by'umwihariko mu nteko z'abaturage dufite itsinda ry'abakorerabushake bakora amakinamico ashishikariza abantu kwirinda icyorezo cya Ebola, igihe twateranye buri wa Kabiri dukibutsa abaturage kuyirinda no kwirinda gukora ingendo mu bihugu byagaragayemo icyorezo cya Ebola ariko dukoresha n`uburyo bwiza bwa Car Free Day iba kabiri mu kwezi iyo rero twahurije hamwe abaturage bo mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge ku Kimisagara dufatanyije n`ubuyobozi bw`ibitaro bya Muhima n`ubw`akarere tugafatanya kongera kubibakangurira.''

Mu kugenzura ko abitabiriye iyi gahunda basobanukiwe neza uko indwara ya Ebola yandura n'uko yakwirindwa; abakozi ba RBA bababaza ibibazo binyuranye kuri yo ababitsinze bagahembwa ibintu bitandukanye.


Butare Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #