Yanditswe Sep, 25 2019 10:10 AM | 7,584 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame avuga ko
urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’umutwaro ahubwo ko ari igisubizo ku
iterambere. Ibi Umukuru w’igihugu yabivugiye mu kiganiro yagiranye
n’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi
rw’icyongereza, cyatangarijwemo amatariki inama y’uyu muryango izabera
mu Rwanda.
Byari bimaze iminsi bizwi ko u Rwanda ruzakira Inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza “Commonwealth” muri 2020 ariko amatariki nyayo y’iyo nama ikomeye izabera yari atari amenyekana.
Amashuso yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth , Patricia Scotland, yakuyeho amatsiko. Iyi nama ikazaba mu cyumeru cya kizatangira tariki 22 Kamena 2020.
Muri iki kiganiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje umwihariko w’iyi nama ifite insanganyamatsiko igaruka ku guharanira ahazaza habereye buri wese binyuze mu ikroranabuhanga, guhanga udushya n’iterambere.
Umukuru w’igihugu kandi yagargaje urubyiruko nk’igisubozo ku iterambere aho kuba umutwaro..
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’ibihugu 53 bigize uyu muryango bose bazitabira.
Umunyamanga Mukuru wawo, Patricia Scotland na we yagaragaje urubyiruko nk’amizero azatuma uyu muryango ugera ku ntego zawo.
Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth byiganjemo urubyiruko kuko ruf 60% by’abaturage bagera kuri miliyari 2.4 batuye ibyo bihugu bari mu nsi y’imyaka 30.
Inkuru mu mashusho
Jean Pierre KAGABO
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru