AGEZWEHO

  • U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa – Soma inkuru...

Hatangijwe umushinga ushobora kuzatuma amapfa aba amateka muri Kayonza

Yanditswe Sep, 15 2020 18:29 PM | 64,925 Views



Mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Kabiri, hatangijwe ku mugaragaro umushinga uzamara imyaka itandatu igamije gufasha abaturage kurwanya amapfa ajya azahaza aka karere. 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine wanatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2021 A yasabye abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi bitabira gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure.

Abatuye mu Karere ka Kayonza by’umwihariko mu mirenge umunani kuri 12 ikagize bajya bahura n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere bigatuma nta musaruro w'ubuhinzi babona, hari n’aho byigeze kugera Leta ibagoboka ikabaha imfashanyo y’ibiribwa.

Abaturage babonye igisubizo mu mushinga mugari uzafasha mu kuhira ndetse no gufata neza amabanga y’imisozi akikije ibishanga biri muri aka karere. 

Uyu mushinga wo kuhira  uzatwara ingengo y’imari ibarirwa muri miliyari zisaga 80 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo uruhare rwa Guverinoma y'u Rwanda ndetse n’inkunga y’inguzanyo yatanzwe n'Ikigega mpuzamahanga cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine yasabye abaturage kuzabyaza amahirwe uyu mushinga bakiteza imbere 

Yanaboneyeho gutangiza ku mugaragaro igihembwe cya mbere cy’ubuhinzi, aho yibukije abahinzi ko igihe cyose bahinga bya kinyamwuga badashobora guhura n’igihombo, bityo abashishikariza kwitabira gukoresha inyongeramusaruro ndetse n’imbuto z’indobanure.

Inkuru irambuye mu mashusho


AKIMANA Latifat 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize