AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Yanditswe Mar, 01 2024 17:24 PM | 117,767 Views



Mu Rwanda hatangijwe umushinga ugamije kongera ingano y'ibyoherezwa mu mahanga aho hegitari zisaga ibihumbi umunani z'icyayi, ikawa, imboga n'imbuto zizahingwaho imbuto nshya, izindi zikavugururwa.

Uyu mushinga witezweho kuzatuma ingano y'umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga urushaho kwiyongera.

Abahinzi n'abafite aho bahuriye no kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bavuga ko bagihura n'imbogamizi zitandukanye zirimo ikibazo cyo kwangirika k'umusaruro ndetse no kubona amasoko.

Mu mushinga w'imyaka itandatu uzakorera mu turere 14 tunyuranye biteganyijwe ko hegitari zisaga ibihumbi bine zizasazurwa, izindi zigaterwaho imbuto ya kawa nshya, hegitari 2410 z'icyayi na zo zihingweho igishya naho hegitari 1700 zihingweho imboga n'imbuto.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yizera ko abahinzi nibagira uyu mushinga uwabo ngo bizatuma ingano y'ibyoherezwa mu mahanga izamuka.

U Rwanda rwinjiza miliyoni zigera kuri 800 z'amadolari mu mwaka mu gihe intego ari uko ayo rwinjiza azagera kuri miliyari y'amadolari.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz