Yanditswe Mar, 30 2019 11:43 AM | 4,698 Views
Umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma watangiye kubakwa ku mugaragaro.
Abaturage bawuturiye; by'umwihariko abatuye mu Karere ka Nyaruguru n’igice gito cya Huye ahazanyuzwa umuhanda bavuga ko kuba noneho ibikorwa byo kubaka uyu muhanda byatangiye ku mugaragaro bigiye guhindura imibereho yabo mu buryo butandukanye harimo kubona akazi, koroshya imigenderanire. Uyu muhanda werekeza Kibeho ku butaka butagatifu, bizafasha abaturage kugeza umusaruro w’ibyo bejeje ku isoko bitabagoye cyane ko aka karere keramo icyayi n’ibirayi.
Uyu muhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma, kuba ugana i Kibeho ku butaka butagatifu, bizongera urujya n'uruza rw'abahagana kuko hakunze kuganwa n’abantu benshi barimo
n’abanyamahanga, ariko ubu bakaba bahageraga bibagoye cyangwa bibasabye
kuzenguruka.
Rwagasana Filimin atuye mu gice cy’aho uyu muhanda unyura mu karere ka Huye naho Twizerimana J.M.V ni umurezi mu Karere ka Nyaruguru. Bavuga ko uyu muhanda watezaga ibibazo ku bawukoresha birimo kutabona uko bageza umusaruro ku isoko no kubangamira imigenderanire.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois,
avuga ko uyu muhanda ugiye guhindura byinshi mu bukungu bw’abaturage n’Akarere
muri rusange, kuko ikorwa ryawo rizatanga akazi ku baturage kandi n’ishoramari
rikiyongera muri aka Karere.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo
Uwihanganye Jean de Dieu, avuga ko kuba uyu muhanda wari waratinze gutangira
gukorwa, byatewe n’uko hari amafaranga amwe yari ataraboneka kandi ko byari
ngombwa ko babanza kwishyura abaturage bafite ibikorwa hafi y’uyu muhanda amafaranga
y’ingurane.
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bari baremerewe uyu muhanda wa kaburimbo n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2013.
Umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na KM 66. Uzuzura
utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na
Miliyari 70. Uzakorwa mu gihe kingana n’amezi 30.
Inkuru ya Jean Pierre Ndagijimana
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru