AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

HeForShe: Abikorera bo mu Rwanda biyemeje kurwanya inzitizi zibangamira umugore

Yanditswe Sep, 16 2016 18:10 PM | 1,658 Views



Bamwe mu bikorera bo mu Rwanda biyemeje gukuraho inzitizi zose zibangamira iterambere ry’umugore zikanabima uburenganzira bwabo, kandi ko iyi ntego izagerwaho binyuze mu ruhare rw’abagabo. Ibi babivuze kuri uyu wa gatanu ubwo bamwe mu bakuriye amasosiyeti y’abikorera basinyaga ku bukangurambaga bugamije guharanira uburenganzira bw'abagore buzwi nka HeForShe.

Ubu bukangurambaga bw’umuryango w’abibumbye burimo gukorwa mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi. Perezida Kagame yagaragaje ko nibura abagabo bagera mu bihumbi 500 basinya bemeza ko bashyigikiye iyi gahunda ya HeForShe igamije guha abagore umwanya n'uburenganzira bwabo mu iterambere. Kugeza abagera ku bihumbi 153,600 nibo bamaze gusinya.

N’ubwo ariko u Rwanda ruza ku isonga, imibare iracyari kure y'intego, akaba ariyo mpamvu abagabo bo mu nzego z'abikorera nabo batangiye gushyigikira ubu bukangurambaga binyuze kuri Internet. Maurice Toroitich ukuriye KCB Rwanda avuga ko inzitizi abagore bahura nazo zigomba kuvanwaho: “Ntekereza ko tugomba kubanza tukumva izo nzitizi ugakora ku buryo izo mbogamizi zivaho kugirango duhe umwanya abagore babeho ubuzima bwabo,izo nzitizi zishobora guturuka mu mitwe yacu muri sosiyeti uko dutekereza abagore,bishobora guturuka ku myumvire abantu ndetse n'imiryango batekereza ku byo umugore ashobora gukora n'ibyo adashobora.”

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango GATSINZI Umutoni Nadine avuga ko ari ingenzi kuba n’abikorera batangiye gushyigikira iyi gahunda: “Abikorera nibo bafite abakoresha benshi kurusha na leta, rero ni ikintu gikomeye cyane iyo bemeye bagasinya,bakemera ihame rya HeforShe cyangwa se ry'iterambere ry'umudamu n'umugore n'uburinganire biradufasha cyane kuko bihita bigera ku baturage benshi ndetse no ku bantu benshi cyane cyane abo bakoresha n'abo bageraho mu mirimo yabo ya buri munsi”

Zimwe mu mbogamizi abagore bagihura nazo zigomba gucyemurwa harimo kudakorana cyane n'ibigo by'imari, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'izindi. Ubukangurambaga bwa HeforShe bwatangijwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye UNWomen mu kwezi kwa cyenda 2014, ariko mu Rwanda bukaba bwaratangiye mu mwaka wa 2015.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira