Yanditswe May, 11 2021 09:22 AM | 27,686 Views
Minisitiri
w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yanenze bamwe mu bayobozi
n’abakozi bishe bagenzi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ibi
yabigarutseho mu muhango wo kwibuka abakoreraga MININTER, MINIFOP na MINITRASO.
Kwibuka abakozi bakoreraga Minisiteri y’Umutekano (MININTER), Minisiteri y’Abakozi ba Leta (MINIFOP) na Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho y’abaturage (MINITRASO) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe hashyirwa indabo ku kimenyetso kiriho amazina yabo, hacanwa n’urumuri rw’icyizere. Imiryango y’aba bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bagaragaza ikibazo cy’uko hari abo batamenye aho imibiri yabo iri ngo ishyingurwe.
Izi minisiteri zakoreraga mu nyubako ubu ikorerwamo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (DGIE). Abakozi bakorera izi nzego bakaba ari bo bitabiriye uyu muhango wo kwibuka.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yanenze abayobozi bishe abo bakoreshaga ndetse n'abakozi bishe abo bakoranaga. Ibi ngo bigaragaza urwango rubi rwari rwarabibwe n'ubuyobozi bwimakazaga amacakubiri.
Yagize ati « Hari abayobozi bishe abakozi babo,hari n'abakozi bishe abayobozi babo bigaragaza urwabgo n'amacakubiri byari byarahawe intebe mu kazi kakabaye agahuza abakozi n'abayobozi bakubaka igihugu cyabo. Uyu rero ni umwanya ukomeye nk'abayobozi n'abakozi b’izi ministeri zombi dukwiriye gusubiza amaso inyuma tukigira ku mateka yaranze igihugu cyacu. »
Minisitiri Gatabazi avuga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko Leta yafashije abarokotse jenoside kugarura icyizere cyo kubaho binyuze mu bufasha butandukanye.
Ati « Binyuze mu kigega FARG Leta y'u Rwanda yakomeje gufasha abarokotse Jenoside yarewe Abatutsi, batishoboye kubona amacumbi n'ibindi bikenerwa harimo, amatungo, ubufasha mu mishinga ibyara inyungu, kwivuza , amashuri n'ibindi. Habayeho kandi ibikorwa by'ingabo zikora mu gutanga ubufasha ku baturage, babavura, ndetse n'abarokotse jenoside basigaranye ibikomere bakomeje gufashwa kugira ngo uburwayi butandukanye bahuye na bwo bushobore gukira.Nkaba mboneraho gusaba ubuyobozi bwose gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ntibe ikiganiro ahubwo ikaba ubuzima kugira ngo tuzubake igihugu gishingiye ku Munyarwanda twifuza. »
By’umwihariko, abakozi bibutswe ni 25 barimo 8 bakoreraga MINIFOP, 7 bakoreraga MININTER n’abakozi 10 bakoreraga MINITRASO.
Chadia Providence UWITONZE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 minute
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru