Yanditswe May, 16 2016 11:20 AM | 2,371 Views
Mu gihe ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), gitangaza ko gupfunyika bimwe mu bicuruzwa muri za 'emballages' z’izindi nganda bitemewe kandi bikanabangamira ubuziranenge bw’ibyo bicuruzwa.
Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Huye bacururiza muri izo emballages z’abandi, bavuga ko kuzikoresha ari ukubura izindi
zabugenewe, ariko kandi abandi bakagaragaza ikibazo cyo kudasobanukirwa
n’amategeko agenga ibijyanye na za embalages bigatuma batabyitaho.
Abacuruza amavuta yo guteka arimo ay’ubuto ndetse n’amamesa, usanga bayacururiza mu ducupa tuvamo amazi akorerwa mu nganda, cyangwa utuvamo inzoga.
Uretse aba bacuruzi b’ibiribwa, usanga kandi na bamwe mu banyenganda zitunganya ibinyobwa muri aka karere, nabo bavuga ko ngo bahura n’imbogamizi zo kutagira embalage z’amacupa zabo bwite, bigatuma bifashisha amacupa y’izindinganda.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru