AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Huye: Abakurikiranweho iby'ikirombe cyacukurwagamo amabuye y'agaciro mu buryo butemewe bakatiwe

Yanditswe Feb, 27 2024 18:32 PM | 124,670 Views



Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwakatiye igifungo cy'imyaka irindwi babiri mu bari bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n'ikirombe cyacukurwagamo amabuye y'agaciro ku buryo butemewe n'amategeko.

Rwakatiye igifungo cy'imyaka irindwi, Major (Rtd) Paul Katabarwa na Uwamariya Jacqueline, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Abandi batatu bareganwaga n’aba Urukiko rwabagize abere.  

Abo ni Liberata Iyakaremye wari Umukozi ushinzwe ubutaka muri uyu Murenge, Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana na Protais Maniraho wari Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere muri aka Kagari.

Aba bose bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ikirombe cyo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, cyacukurwagamo amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, ikirombe bivugwa ko cyahezemo abantu batandatu.

Imyanzuro y’Urukiko yasomwe kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje ko Katabarwa Paul ahamwe n’icyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Rwemeje ko Katabarwa Paul ahamwe n’icyaha cyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho mu gushakisha amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, bifite impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu.

Rwemeje ko Uwamariya Jacqueline ahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Rwemeje ko Uwamariya Jacqueline ahamwe n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.

Rwemeje ko Iyakaremye Liberata, Nkurunziza Gilbert na Maniraho Protais badahamwe n’icyaha cyo kuba ibyitso mu cyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Rwemeje ko Iyakaremye Liberata, Nkurunziza Gilbert na Maniraho Protais badahamwe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko.

Rwategetse ko Katabarwa Paul ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi agatanga n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu.

Rwategetse ko Uwamariya Jacqueline ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi agatanga n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu.

Rwategetse ko Iyakaremye Liberata, Nkurunziza Gilbert na Maniraho Protais bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.

Inkuru y'uko hari abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe giherereye mu mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, yatangiye kumenyakana tariki 19 Mata 2023, nyuma hakurikiraho ibikorwa byo kubashakisha ariko biza guhagarikwa batabonetse.

Nyuma abakekwagaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bashyikirijwe inkiko.

Iki kirombe cyari kimaze imyaka irenga itatu gicukurwamo amabuye y’agaciro ku buryo butemewe.

Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz