Yanditswe Aug, 31 2022 17:23 PM | 178,321 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo basuye Stade Huye maze banyurwa no kuba u Rwanda rufite igikorwa remezo nkiki.
Hashize amezi asaga ane imirimo yo kuvugurura Stade mpuzamahanga ya Huye itangiye kugira ngo ishyirwe ku gipimo cyo kwakira imikino mpuzamahanga.
Bimwe mu byagombaga kuvugururwa harimo urwambariro rw’abakinnyi rujyanye n’igihe, gushyiramo intebe zegamirwa muri Stade yose, kubaka ahantu abantu bafatira ikawa n’ibindi binyobwa, ahakorerwa ikiganiro n’itangazamakuru n’ibindi.
Ubwo Minisitiri wa Siporo n’uw'ibikorwa remezo basuraga Stade ya Huye banyuzwe cyane n’uburyo iyi Stade yavuguruwe, akaba ari na byo Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa yagarutseho ashimangira ko u Rwanda rufite amahirwe kuba rufite Stade nkiyi iri ku rwego rushimishije.
Kugira Stade mpuzamahanga nk’iyi, ni inyungu zidasanzwe ku bikorera b’Akarere ka Huye nkuko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere Sebutege Ange.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Huye baravuga ko kugira igikorwa remezo cy’agaciro nk’iki mu karere kabo ari ishema nk’umugi wunganira Kigali, bityo na bo bakaba biyemeje kwakira ndetse no guha serivisi nziza abazitabira imikino iyo ari yo yose izakinirwa kuri iyi sitade.
Ku ikubitiro bitagenyijwe ko iyi stade mpuzamahanga ya Huye kuva ivuguruwe izakinirwaho umukino wayo wa mbere uzahuza u Rwanda na Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu.
Ni umukino wo kwishyura mu gushaka itiye y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN.
Igice cya mbere cyo kuvugurura iyi stade cyuzuye gutwaye miliyari icumi z’ amafaranga y’ u Rwanda zisize iyi stade ifite ubushobozi bwa kwakira abantu ibihumbi 7,900 bose bicaye neza.
GATERA Edmond
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru