AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Huye: Abaminisitiri bishimiye Stade ya Huye uko yavuguruwe

Yanditswe Aug, 31 2022 17:23 PM | 178,321 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo basuye Stade Huye maze banyurwa no kuba u Rwanda rufite igikorwa remezo nkiki. 

Hashize amezi asaga ane  imirimo yo kuvugurura Stade mpuzamahanga ya Huye itangiye  kugira ngo ishyirwe ku gipimo cyo kwakira imikino mpuzamahanga. 

Bimwe mu byagombaga kuvugururwa harimo urwambariro rw’abakinnyi rujyanye n’igihe, gushyiramo  intebe zegamirwa muri Stade yose, kubaka ahantu abantu bafatira ikawa n’ibindi binyobwa, ahakorerwa ikiganiro n’itangazamakuru n’ibindi.

Ubwo Minisitiri wa Siporo n’uw'ibikorwa remezo basuraga Stade ya Huye banyuzwe cyane n’uburyo iyi Stade yavuguruwe, akaba ari na byo  Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa yagarutseho ashimangira ko u Rwanda rufite amahirwe kuba rufite Stade nkiyi iri ku rwego rushimishije. 

Kugira Stade mpuzamahanga nk’iyi, ni inyungu zidasanzwe ku bikorera b’Akarere ka Huye nkuko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere Sebutege Ange.

Bamwe mu  baturage b’Akarere ka Huye baravuga ko kugira igikorwa remezo cy’agaciro  nk’iki mu karere kabo ari ishema nk’umugi  wunganira Kigali, bityo na bo bakaba biyemeje kwakira ndetse no guha serivisi nziza abazitabira imikino iyo ari yo yose izakinirwa kuri iyi sitade.  

Ku ikubitiro bitagenyijwe ko iyi stade mpuzamahanga ya Huye kuva ivuguruwe izakinirwaho umukino wayo wa mbere uzahuza  u Rwanda na Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu. 

Ni umukino wo kwishyura mu gushaka itiye y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN. 

Igice cya mbere cyo kuvugurura iyi stade cyuzuye gutwaye miliyari icumi z’ amafaranga y’ u Rwanda zisize iyi stade ifite ubushobozi bwa kwakira abantu ibihumbi 7,900 bose bicaye neza. 

GATERA Edmond



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage