Yanditswe Dec, 12 2022 16:22 PM | 125,582 Views
Abashaka impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bishimiye impinduka Polisi y’u Rwanda yakoze mu rwego rwo korohereza abashaka izi mpushya. Baravuga ko ubu bisigaye byihuta kubona kode y’ikizamini.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abasaga 150 baturutse mu duce dutandukanye harimo uturere duhana imbibi n'Akarere ka Huye ndetse n'abaturutse mu turere twa kure, baje gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu kuri site ikorera kuri Stade ya Huye.
Aba bavuga ko bishimira impinduka zakozwe na Polisi y’u Rwanda aho babasha kwiyandikisha bakanihitiramo aho bakorera ibizamini.
Hari n'abaje baturutse mu Karere ka Bugesera bavuga ko biyandikirishije mu turere baturukamo ariko bahitamo gukorera mu Karere ka Huye bizeye kubona code ya hafi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko iyo utsindiwe kuri site imwe ushobora guhita wongera ukiyandikisha ako kanya ugasaba gukorera ku yindi site ushaka ifite itariki ya hafi. Izi mpinduka ngo zakozwe mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage.
Mu ntara y’Amajyepfo hari site 4 zikorerwaho ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu ari zo iya Huye, Nyamagabe, Nyanza na site ya Muhanga.
Iya Huye ni yo yatangirijweho iyi gahunda muri iyi ntara ahakozwe ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabizi mu buryo bwa burundu n’ibizamini by’impushya ziyongera.
Alain Mbanze
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
1 hour
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
4 hours
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru