Yanditswe Apr, 11 2022 13:59 PM | 27,887 Views
Mu karere ka Huye hakomeje ibikorwa byo kubakira amacumbi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagira aho kuba, aho kuri ubu hirya no hino mu Mirenge y’aka karere karimo kubakwa inzu 150.
Bamwe mu barokotse Jenoside bazatuzwa muri izi nzu, barahamya ko bagiye guca ukubiri n’ubuzima bwo gusembera bagatangira inzira yo kwiyubaka.
Mu kagali ka Sovu mu Murenge wa Huye ni hamwe mu harimo kubakwa izi nzu, aha i Sovu inzu 12 ziri mu bwoko bwa 2 in 1 zirimo gukorerwa amasuku kugira ngo imiryango 24 y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi izituzwemo.
Bamwe mu bagize imiryango izazituzwamo barashimira leta yabubakiye, bakavuga ko bitari byoroshye kumara imyaka 28 badafite aho kuba kuko bamwe bari bacumbikiwe n’abaturanyi babo abandi bagakodesha ibintu bemeza ko byari biruhije.
Mu Murenge wa Huye indi miryango 70 y’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi niyo isigaye idafite aho kuba, gahunda ni uko nayo izubakirwa nk’uko bikubiye muri gahunda y’imyaka 5.
Uretse abatarabona icumbi, muri uyu murenge wa Huye hari n’abubakiwe nyuma gato ya Jenoside ku buryo inzu zabo zishaje cyane nk’izo mu mudugudu wa karambo.
Mu
karere ka Huye mu ngengo y'imari igana ku musoza, hateguwe milliyari 1.6 Frw zo kubakira icumbi
abarokotse Jenoside batishoboye.
Tuyisenge Adolphe
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru