AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Iburasirazuba: Abacukuzi b'amabuye y'agaciro barasaba kujya bahabwa inguzanyo

Yanditswe Oct, 19 2022 12:20 PM | 88,196 Views



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022, abahagarariye amasosiyete y'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Ntara y'i Burasirazuba, ikigo gishinzwe Mine, Peterole na Gazi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri iyi ntara, bagiranye ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo ku guteza imbere uru rwego mu Ntara y'i Burasirazuba.

Bimwe mu bibazo byaganiriweho bikibangamira urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro harimo imikorere y'akajagari iturutse ahanini ku bucukuzi butubahirije amategeko bikagira ingaruka ku buzima bw'abaturage harimo n'urupfu.

Hari amwe mu masosiyete kandi atubahiriza ihame ryo kurengera ibidukikije, adafite ibikoresho byabugenewe n'ibindi nyamara amabwiriza y'ubucukuzi abiteganya.

Abacukuzi b'amabuye y'agaciro nabo bagaragaza zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zirimo kutabasha kubona inyemezabuguzi za EBM biturutse ku miterere y'imirimo yabo, gutinda kubona impushya zibemerera gukora ubushakashatsi cyangwa gukora ubucukuzi no gufungirwa ibikorwa byabo ako kanya nta kwihanangirizwa kwabayeho. 

Abacukuzi kandi bafite ikibazo gikomeye cyo guhombera mu bucukuzi kuko ngo amafaranga bakoresha aturuka hanze kandi abayabaha bakabashyiriraho amabwiriza agoye kubahiriza bikarangira n'ubundi ya amafaranga yongeye kwisubirira mu bihugu byo hanze; aha akaba ari ho bahera basaba ko ibigo by'imari byakwizera amasosiyete yo mu Rwanda maze bijya biyaha inguzanyo.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize