AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

I KIGALI HARIGIRWA UKO HAKORESHWA IKORANABUHANGA MU IBARURISHAMIBARE

Yanditswe May, 02 2019 15:26 PM | 5,604 Views



I Kigali hatangijwe inama mpuzamahanga yiga ku kamaro k’ibarurishamibare mu igenamigambi ry’ibihugu hagamijwe iterambere rishingiye ku mibare ifatika.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatanu, abayiteraniyemo bemeza ko kugirango Igenamigambi ry’ibihugu mu iterambere ribashe kugerwaho nta cyakorwa hatabayeho ibarurishamibare rihamye rigaragaza umubare n’ishingiro ry’ikibazo kigomba gukemurwa.

Aha abahanga mu bigendanye n’ibarurisha mibare batanga urugero rw’uko mu kugenzura ishyirwamubikorwa ry’intego z’iterambere rirambye SDG,  ku ntego ifite intumbero y’iterambere rirambye ritagira uwo risiga inyuma, iyi ntego idashobora kugerwaho hatabayeho ubushakashatsi bugizwe n’imibare igaragaza umubare nyawo w’abaturage bagomba kuva mu bukene, imbogamizi bafite, ingamba ndetse n’ahagomba kuboneka amahirwe yo gukemura ikibazo gihari haherewe ku mubare ufatika.


Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente ari kumwe n’umuyobozi wa banki y’isi ishami ry’u Rwanda bafunguye ku mugaragaro inyubako nshya izakorerwamo n’ikigo cy’igihugu cy‘ ibarurishamibare mbere yo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiga ku kamaro k’ibarurishamibare.


Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe zigihari ni uko usanga bimwe mu bihugu bidashyira ingengo y’imari ihagije mu ibarurishamibare kuko akenshi usanga bihenze. Indi mbigamizi ya garagajwe ni ubumenyi budahagije mu bakora muri urwo rwego aho abateraniye muri iyi nama bagatagazako hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu guhanahana inararibonye n’amahugurwa ahagije mu ibarurishamibare. Ni Imana iri kuba ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukorera hamwe no kwigira hamwe.”


Mu zindi mbogamizi zagaragaje harimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ibarurisha mibare, aho abateraniye muri iyi nama bavugako hakenewe guteza imbere ikorabuhanga rikataje mu ibarurishamibare aho bemeza ko hakenewe ubushake bwa Politiki mu gushora imari mu ikorabuhanga rikoreshwa muri urwo rwego.

Muri iri barurishamubare rizwi nka “Big Data for Official Statistics”, ni uburyo bwifashishwa mu kubona imibare n’amakuru ku kintu runaka hatabayeho ibarura risanzwe ryo kubaza umuntu kuwundi, ahubwo kuri ‘Big Data’ hagakoreshwa ikoranabuhanga rikataje mu kubona ayo makuru.

Iyi nama ibaye impurirane n’igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro inyubako nshyashya izajya ikoreshwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare. 

Inkuru ya Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama