AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

I KIGALI HARIGIRWA UKO ITANGAZAMAKURU RYA AFURIKA RYATEZWA IMBERE

Yanditswe May, 14 2019 14:20 PM | 6,348 Views



I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga y'abakozi bashinzwe itangazamakuru mu bigo bya Leta n'iby'abikorera byo ku mugabane wa Afurika, inzego za Leta ndetse n'impuguke mu itumanaho.

Barasangira ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo umwuga wabo wo gutanga amakuru ku bitangazamakuru byo kuri uyu mugabane wa Afurika urusheho gutera imbere kandi n'abanyamakuru boroherezwe kugera ku makuru atandukanye yo muri ibi bigo kugira ngo atangarizwe abanyafurika banagaragaze isura nziza y'uyu mugabane.

Uwahoze ari Perezida w'Igihugu cya Ghana John Dramani Mahama yashimye uruhare rw'aba bakozi bashinzwe gutanga amakuru n'itumanaho mu bigo byo ku mugabane w'Afurika ndetse n'abanyamakuru mu kumenyekanisha uyu mugabane wa Afurika no guhindura isura y'inkuru zitari nziza zitangazwa n'ibinyamakuru byo ku yindi  migabane.


Ibi ngo bizagerwaho neza aba bakozi bo muri ibi bigo ni batahiriza umugozi umwe n'abanyamakuru, inzego za Leta n'impuguke mu itumanaho bagatanga amakuru y'ukuri kuri uyu mugabane ndetse n'iterambere ryawo, aho kugaragaza inkuru zigaragaza ibitagenda gusa.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr. Richard Sezibera yashimiye abateguye ko iyi nama ibera mu Rwanda kuko ngo bifasha n'abakozi bashinzwe itumanaho muri za Minisiteri n'ibigo byo mu Rwanda kugira uruhare rwo kumenyekanisha iterambere ry'ibigo byabo ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri Dr. Richard Sezibera yavuze ko itangazamakuru ryo ku yindi migabane rigaragaza umugabane wa Afurika n'abawutuye ko ari umugabane w'ibibazo, inzara, intambara, abimukira, ibyorezo by'indwara, iterabwoba, umwanda bigatuma uyu mugabane utagaragara neza ku ruhando mpuzamahanga.


Ibi birasaba abanyamakuru b'Afurika, abakozi bashinzwe itumanaho mu bigo kwihatira gukoresha ikoranabuhanga, imbugankoranyambaga bagatanga amakuru agaragaza iterambere ry'uyu mugabane aho gutangaza inkuru za byacitse gusa "Negative stories of African Continent".

Abitabitabiriye iyi nama bavuga ko bagiye gukorera hamwe kugira ngo bajye banasangira amakuru yose y'iterambere ku bihugu by'uyu mugabane wa Afurika.

Inkuru ya Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama