Yanditswe Nov, 28 2020 21:06 PM | 101,733 Views
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 39 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 ugushyingo 2020 i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, abakristu gatolika baravuga ko uyu munsi ubafasha kongera kwikebuka bakareba aho bagiye kure y’ubutumwa bahawe n’umubyeyi Bikiramariya bwo gusenga, kubabarirana no kubana neza n’abandi, bityo bakongera kwiyeza mu mutima yabo bakarushaho gukomeza kwegerana na Bikira Mariya ndetse n’Imana.
Ubusanzwe mu kwizihiza umunsi nk’uyu wasangaga abakristu baturutse imihanda yose bakubise bakuzura imbuga y’ingoro ya Bikira Mariya yubatse i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.
Gusa kuri iyi nshuro abakristu baje kwizihiza iyi sabukuru y'amabonekerwa ya Bikira Mariya si benshi kuko hari umubare ntarengwa w’abakristu bicara mu ngoro ya Bikira Mariya imbere batagomaba kurenza bitewe no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid19.
Ababashije kwitabira kuri iyi nshuro bavuga ko n’ubwo batabaye benshi nk’uko byari bisanzwe bitababuza gushyira imitima yabo imbere y’umubyeyi Bikira Mariya bakibuka ubutumwa yabahaye bityo bakongera kwisuzuma aho bateshutse, bikabafasha kurushaho kwegerana na Mariya ndetse n’Imana.
Umushumba wa Dioseze ya Gikongoro Mgr Celestin Hakizimana avuga ko muri ibi bihe gusenga bingomba kujyana no guhuza imyumvire ubukiristu bukajyana no kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Covid19.
Amabonekerwa ya mbere i Kibeho yabaye mu mwaka wa 1981. Mu bihe bisanzwe aha i hajyaga hateranira abakristu basaga ibihumbi 40, ariko muri uyu mwaka ntibarenga 1000 bitewe no kwirinda ubucucike, hagamijwe kurwanya icyorezo cya covid19.
Jean Pierre Ndagijimana
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru