Yanditswe Mar, 19 2022 18:06 PM | 22,651 Views
Bamwe mu bakora akazi k'ubufundi bavuga ko ari akazi gasaba ubunyangamugayo kuko iyo bubuze, bigira ingaruka kw'ireme ry'akazi bakora kdi bikaba byahombya abatanze ako kazi.
Kuri uyu wa Gatandatu,abagize Syndicat ya Stecoma ihuriyemo abakora mu bubaji,ubwubatsi n'ubukorikori mu Rwanda batangije icyumweru cyahariwe umufundi mu mujyi wa Kigali.
Akazi k'ubufundi kamenyerewe cyane ku bagabo, abagore bagakora bavuga ko mu ntangiriro bitari byoroshye, gusa ngo uko iminsi ihita bagiye barushaho kugirirwa icyizere.
Bamwe mu bagize iyi syndicat bakoze umuganda aharimo kubakwa inzu kuri Site ya Nkusi mu murenge wa Jali igomba kubakwaho inzu 170 zagenewe abaturage basenyewe n'ibiza. Ni ibikorwa byakorewe hirya no hino mu mirenge yo mu mujyi wa Kigali.
Bamwe mu bagabo bakora aka kazi bavuga ko gasaba ubunyangamugayo kuko iyo bubuze,bigira ingaruka kw'ireme ry'akazi.
Umunyamabanga mukuru wa Syndicat ya Stecoma,Habyarimana Evariste avuga ko icyo bashyize imbere ari ugushishikariza abafundi gukora umurimo unoze.
Mu bantu basaga ibihumbi 68 bari muri Syndicat ya Stecoma 12% byabo ni abari n'abategarugori biganjemo abakora akazi k'ubuyede.
Carine UMUTONI
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru