AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

I Kigali hatangijwe icyumweru cyahariwe abafundi

Yanditswe Mar, 19 2022 18:06 PM | 22,651 Views



Bamwe mu bakora akazi k'ubufundi bavuga ko ari akazi gasaba ubunyangamugayo kuko iyo bubuze, bigira ingaruka kw'ireme ry'akazi bakora kdi bikaba byahombya abatanze ako kazi.

Kuri uyu wa Gatandatu,abagize Syndicat ya Stecoma ihuriyemo abakora mu bubaji,ubwubatsi n'ubukorikori mu Rwanda batangije icyumweru cyahariwe umufundi mu mujyi wa Kigali.

Akazi k'ubufundi kamenyerewe cyane ku bagabo, abagore bagakora bavuga ko mu ntangiriro bitari byoroshye, gusa ngo uko iminsi ihita bagiye barushaho kugirirwa icyizere.

Bamwe mu bagize iyi syndicat bakoze umuganda aharimo kubakwa inzu kuri Site ya Nkusi mu murenge wa Jali igomba kubakwaho inzu 170 zagenewe abaturage basenyewe n'ibiza. Ni ibikorwa byakorewe hirya no hino mu mirenge yo mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bagabo bakora aka kazi bavuga ko gasaba ubunyangamugayo kuko iyo bubuze,bigira ingaruka kw'ireme ry'akazi.

Umunyamabanga mukuru wa Syndicat ya Stecoma,Habyarimana Evariste avuga ko  icyo bashyize imbere ari ugushishikariza abafundi gukora umurimo unoze.

Mu bantu basaga ibihumbi 68 bari muri Syndicat ya Stecoma 12% byabo ni abari n'abategarugori biganjemo abakora akazi k'ubuyede.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama