Yanditswe Dec, 04 2022 18:34 PM | 203,835 Views
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwateguye imurikagurisha ridasanzwe rigiye kuba ku nshuro ya mbere rigenewe iminsi mikuru. Intego yaryo ngo ni ugufasha abaturarwanda kubona aho bahahira bidasabye ko bakora ingendo.
Ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga I Gikondo ni ho harimo kubera imyiteguro yo kubaka ahagiye kubera iri murikagurisha ridasanzwe rigenewe iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Bamwe mu bacuruzi ngo baryitezemo inyungu no kwegereza abaturage ibicuruzwa badakoze ingendo kandi hakazabaho no kugabanya ibiciro kubera iyi minsi mikuru. Bishimira ko iri murikagurisha ridasanzwe rije kuziba icyuho batewe n’icyorezo cya COVID19 mu minsi mikuru nk’iyi.
Iri murikagurisha rizatangira taliki ya 8 Ukuboza 2022 rikazamara iminsi 18.
Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Walter Hunde, avuga ko bariteguye bagamije gufasha abaturage kwegerezwa ibicuruzwa no gufasha abacuruzi kumenyekanisha ibyo bakora cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda.
Iri murikagurisha biteganyijwe ko rizitabirwa n'abamurika ibicuruzwa byabo bagera kuri 400.
Kuri Iki Cyumweru hari hamaze kwiyandikisha abagera kuri 300 bose bazaturuka mu bihugu 11.
Muri iri murikagurisha kandi hazajya hatangirwamo na serivisi z’Umujyi wa Kigali zigendanye n’ubutaka harimo gukora ihererekanya hagati y’abaguze, ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka.
Jean Paul Turatsinze
Umuyobozi Mukuru w'Ikigega IMF Kristalina ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda
Jan 25, 2023
Soma inkuru
Abasesengura ibijyanye n'imisoro bemeranya n'abasora ko hari byinshi bigomba guhinduka
Jan 18, 2023
Soma inkuru
Ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC bwageze ku gaciro ka Miliyari 10 z’Amadorali ya Am ...
Jan 13, 2023
Soma inkuru
Umwaka ushize u Rwanda rwagize ishoramari rya miliyari 1.6 z'Amadolari ya Amerika
Jan 13, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yatangaje ko imisoro ikwiriye gushyirwamo inyoroshyo
Jan 09, 2023
Soma inkuru
Karongi: Ubwato burimo hoteli bugiye gutangira gukora vuba
Jan 08, 2023
Soma inkuru