AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

I Kigali hari kubera ibiganiro byiswe Kigali Global Dialogue bihuje abasaga 200

Yanditswe Aug, 10 2022 18:17 PM | 127,185 Views



Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta aratangaza ko u Rwanda rukomeje gukorana n'ibihugu birimo u Buhinde na Maldives mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by'ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Minisitiri Biruta avuga ko gufasha Isi kubona ibisubizo by'ibibazo biyugarije muri iki gihe bitari mu biganza by'ibihugu bimwe by'umwihariko ibisanzwe bizwiho ubuhangange.

Ubwo yatangizaga inama izwi nka Kigali Global Dialogue, Minisitiri Biruta yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n'ibibazo bibangamiye iterambere rirambye birimo imihindagurikire y'ibihe ndetse n'icyorezo cya COVID19 n'ingaruka zacyo ku bukungu n'imibereho y'abantu muri rusange.

Kuri COVID19 by'umwihariko   Biruta yavuze ko iki cyorezo cyerekanye ubusumbane ku Isi hagati y'ibihugu ndetse n'icyuho mu nzego z'ubuzima n'ubuvuzi. Mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo yavuze ko u Rwanda rwatangiye kubaka uruganda rw'inkingo n'imiti ruzafasha u Rwanda n'ibindi bihugu.

Kigali Global Dialogue ni urubuga ruhuriza hamwe abayobozi mu nzego za politiki, abashakashatsi n'abandi aho baganira ku bibazo byugarije Isi n'uburyo bwo kubishakira ibisubizo.

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya 2 byitabiriwe n'ababarirwa muri 200 baturutse hirya no hino ku Isi, bikaba bizamara iminsi 3.

Mu bitabiriye ibi biganiro harimo uwahoze ari Perezida wa Maldives Mohamed Nasheed. Kuri ubu uyu Mohamed Nasheed ni Perezida w'inteko ishinga amategeko y'icyo gihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage