AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

I Kigali umuganda wakorewe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Karama

Yanditswe Jun, 30 2019 07:54 AM | 11,334 Views



Bamwe mu banyamahanga bitabiriye Umuganda usoza ukwezi kwa gatandatu, basanga gahunda y'umuganda ari umwimerere w'u Rwanda kandi ko ubutumwa bukomeye bagomba gutanga mu bihugu byabo.

Uyu muganda wakorewe mu Kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge waranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo gusukura umuhanda wa kaburimbo w'ibirometero 7,2. Uca ruguru y’uruganda rwa Ruriba ukagera i Nyamirambo ahazwi nko ku rya nyuma.

Hakozwe isuku kandi ku nyubako y'amagorofa izatuzwamo imiryango 240 yari zituye mu manegeka hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Umuganda kandi wanitabiriwe na bamwe mu baminisitiri muri Guverinoma ndetse n’abaturage benshi, harimo n’abanyamahanga.

Antoine Dayrell yaturutse mu gihugu cya Liberia. Ni umwe mu banyamahanga batandukanye bitabiriye umuganda usoza uku kwezi kwa gatandatu.

Yavuze ko icyatumye akora umuganda ari ukubera isuku abona mu Mujyi wa Kigali, aho abantu ngo bamubwiye ko buri kwezi abaturage baterana bagakora ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’isuku.


Yagize ati “Ni gahunda nziza cyane, icyatumye nza hano ni uko iyo nazaga i Kigali nabonaga ari umujyi wa mbere ufite isuku, abantu barambwira bati ‘buri kwezi Abanyarwanda barahura bagakorera hamwe isuku, ndavuga nti umuganda w’ubutaha nzaba ndi hano.’ Naje mbona buri wese arashishikaye arakora, abagore,abagabo,abakuze n’abakiri bato,nanjye njyamo ndakora.”

Kuri Antoine Dayrell, kwitabira Umuganda ngo ni urugendoshuri rukwiye gukorwa n'Abanyafurika bose bifuriza ibihugu byabo isuku n'iterambere.

Ati “Ninjya mu gihugu cyanjye ikintu cya mbere nzakora ngeze i Monronvia (Umurwa Mukuru wa Liberia) ni ugushishikariza buri umwe wese gukora nk’ibi bikorwa. Akenshi iwacu usanga abantu bavuga ngo ni ibya Leta ariko twese tubigize ibyacu twaba dukuye umutwaro kuri Leta. Rero bose ndabashishikariza gukora nk’ibi.”

                        Iri ni ishuri riri mu mudugudu w'icyitegererezo wa Karama

Abanyarwanda bo bavuga ko ko bumva neza akamaro k'umuganda kuko ngo ari umwimerere wabo.

Akayezu Marthe, umuturage mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Umuganda uzahoraho kuko tuzagenda tuwutoza na barumuna bacu k’uburyo bitazazima nyine buri wese azahorana ishyaka ryo gukora umuganda, kugira ngo mu gihugu harusheho gusa neza.”

Minisiteri w'Ibikorwaremezo Ambasaderi Claver Gatete ashimangira ko Umuganda ufite umusanzu ukomeye mw'iterambere ry'igihugu.

Ati “Icyo na vuga ingengo y’imari yacu ntabwo ihagije, ni yo mpamvu igomba kunganirwa n’ibikorwa nk’ibi by’umuganda w’ukwezi n’indi idasanzwe ikorwa buri gihe. Ikigaragara ni uko ibi bikorwa bitanga umusanzu ukomeye cyane. Ubu rero tukaba dushima ko uyu muco wahamye, umuco washyizwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika urabona ko n’abanyamahanga baba baje kwifatanya natwe.

Yunzemo ati “Abanyarwanda dufatanyije ntakitunanira kandi tugera kuri byinshi.”

Umudugudu wa Karama uzatuzwamo imiryango 240 yari ituye mu duce tw`amanegeka mu turere tugize Umujyi wa Kigali, wubatswemo irerero ry`abana, amashuri abanza n`ahagenewe ubworozi bw` inkoko. Ugerwamo kandi umuhanda wa Kaburimbo uturuka kuri Ruriba ugatunguka i Nyamirambo.

       Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver ari kumwe n'abanyamahanga

                       Abayobozi bifatanyije n'abaturage

Inkuru ya Eugene UWIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama