AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC 500 basoje ingando

Yanditswe May, 29 2019 11:52 AM | 14,340 Views



Nubwo Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abanyarwanda gutaha bava mu mashyamba ya Congo kuko mu Rwanda hari mahoro hari ababyumva vuba bagataha kuko kugeza ubu hari hamaze gusezererwa ibyiciro 64 bitorezwa I Mutobo mu gihe abahaciye bose bahamara amezi atatu, kuri ubu iki cyiciro cya 65 kikaba kidasanzwe kuko aribwo batashye.


aba batashye bava muri Leta ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo  bavuga ko  ku bw’amakuru mabi abageraho ngo bumvaga ko bagiye kwicwa bitewe nuko bagiye bavanwa mu bice bari batuyemo.  Aba ni Sergent major Mukamusoni Daphrosa na Major Kabarindwi Joseph

Bakomeza bavuga ko icyizere cy’uko bagiye gufatanya n’abandi banyarwanda bakibona kuko nyuma yo kwiga amasomo mu gihe cy’amezi atanu bongerewe igihe kuko bo nta makuru mazima bari bafite ku gihugu ngo bagiye kwita ku bigomba kubateza imbere bityo n’igihugu bacyubake.

Madam Seraphine Mukantabana Perezida wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yavuze ko ingabo zirangwa n’ikinyabupfura; avuga ko nabo basabwa  kurushaho kucyerekana iwabo. Ibyo byanashimangiwe na Dr Mukabaramba Alvera umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aho yabasabye kuzabana neza na banyarwanda baharanira kwiteza imbere.

Abenshi muri aba 569 batashye birukanywe mu  nkambi za Equateur, Kanyabayonga , Warungu na Kisangani basabye bagenzi babo bakizirimo guhitamo icyiza bagataha kuko mu Rwanda ari amahoro kandi abatuma badataha ari ababafashe bugwate ku nyungu zabo bwite.


Inkuru ya Solange Manzi 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize