AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

I Masoro mu nganda hagiye kubakwa ikigo cy’icyitegererezo cy’ubumenyingiro

Yanditswe Jul, 19 2022 10:59 AM | 40,519 Views



U Rwanda na Bank ya UNICREDIT Bank yo muri Austria basinyanye amasezerano y’inguzanyo afite agaciro ka miliyoni 7, 5 z’amayero azifashishwa mu kubaka ikigo cy'icyitegererezo kigisha ubumenyingiro.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana n’ uwahoze ari umuyobozi w’igihugu cya Austria Alfred Gusebauer uri mu Rwanda. 

Aya masezerano akaba yitezweho gufasha muri gahunda ya Leta y’imyaka 7, aho bitaganyijwe ko azongera umubare wabana biga ubumenyingiro.

Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko kuba iyi nguzanyo izafasha kuzamura ireme ritangirwa mu burezi bwacu.

Ati”Ndashaka kubashimira  cyane ku miterere myiza y’iyi nguzanyo kuko idafite inyungu, kandi 15% byayo ari impano ndetse mu kubaka iki kigo bikazakorwa n'ikigo cy'abanyamwuga bakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kazi kabo, ibitwizeza ko hazabaho kuzamura ireme ritangirwa mu mashuri yacu, iri ni itangiriro ariko twiteze gukomeza gukorana kandi neza no mu yindi mishinga nkiyi.”

Uwahoze ari Umuyobozi w’iki gihugu Alfred Gusenbauer avuga ko gukorana n' u Rwanda muri uyu mushinga ari intangiriro y'imikoranire y'ibihugu byombi mu mishinga iri imbere igamije iterambere.

Ati ”Turabizi ko iri ari intangiriro ry'ugukorana gushoboka binarenze ibi ngibi dutangiriyeho nimubyishimira birumvikana... Ndabyizeye ko muzabyishimira nako... rero nkeka ko tuzakomeza gukorana ndetse cyane ku yindi mishinga yo muri uru rwego.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Irere Claudette avuga iki kigo cy’ikitegererezo kigisha iby’ubumenyingiro kizubakwa mu gace kahariwe inganda n’ubucuruzi i Masoro, aho kitezweho kongera ubumenyi bw’abiga ubumenyingiro hagamijwe kubona abakozi benshi kandi bashoboye bakora mu nganda n'abiga amasomo yo muri uru rwego muri rusange.

Ati” Mu bindi bihugu usanga ahantu hari ibyanya by'ubucuruzi n'inganda nka hariya haba hari amashuri, ariko twebwe ntayo dufite, kuko  abakoramo baba bakeneye abakozi batandukanye kenshi usanga rero abakorera hariya iyo bakeneye abakozi bafite ubumenyi bwihariye bajya kubashaka hanze, ubu ni uburyo bwo kudufasha twubake ishuri rikomeye ryujuje ibisabwa byose bishoboka, ku buryo abakenewe ngo bakore muri izo nganda bazajya bahita bahugurirwa ahongaho cyangwa byaba ngombwa tukazana n’abaturutse hirya no hino bakahigira.”

15% by'iyi nguzanyo ni impano, asigaye akazishyurwa mu gihe cy'imyaka 18 nta nyungu yiyongereyeho, uhereye mu mwaka wa 2030.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 itaganya ko bitarenze umwaka wa 2024, umubare w’abiga mu mashuri y’ubumenyingiro uzagera kuri 60% by’abanyeshuri bose barangije icyiciro rusange uvuye kuri 46,4% bariho mu mwaka wa 2017.  

Fiston Félix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize